Site icon Rugali – Amakuru

Bose ni bamwe koko, yaba Kagame yaba n’ abakozi be icyo bazi gusa ni ukubiba urwangano mu bana bacu.

Uko dutera imbere ni ko abaturanyi bahekenya amenyo- Bosenibamwe. Umuyobozi mukuru w’Ikigo k’igihugu k’ingororamuco, Aimée Bosenibamwe uyu munsi yabwiye urubyiruko rwo mu murenge wa Kimironko, mu karere ka Gasabo ko rugomba guharanira gukomeza iterambere ry’u Rwanda kugira ngo ibyagezweho bitazasenyuka, bimwe mu bihugu byo mu mahanga birimo n’ibituranyi bikabyishimira ngo kuko n’ubundi biba ‘bihekenyera amenyo u Rwanda’.

Bosenibamwe yavuze ko abaturanyi bahekenyera u Rwanda amenyo kubera iterambere. Yasabye urubyiruko kwirinda ko rwazasubira inyuma abaturanyi bakaruseka Bosenibamwe yabivugiye mu nteko rusange y’urubyiruko mu murenge wa Kimironko yari yitabiriwe n’urubyiruko ruhagarariye urundi mu tugari tw’uyu umurenge.

Yavuze ko iterambere u Rwanda rwagezeho ryatwaye imbaraga nyinshi mu mafaranga, mu bitekerezo kandi hari abemeye kumena amaraso yabo kugira ngo bigerweho.

Bosenibamwe yabwiye urubyiruko ko gutera imbere k’u Rwanda hari ababibona bikabatungura ndetse ntibibashimishe bikabatera kugirira u Rwanda ishyari.

Ati “Uko dutera imbere bagenzi bacu duturanye baba bahekenya amenyo. Dukore, dukomeze twiteze imbere batazaduseka.”

Yaburiye urubyiruko ko gukoresha ibiyobyabwenge bizatuma badatera imbere n’igihugu kigasenyuka bigatuma u Rwanda rutakaza agaciro n’icyubahiro rufite mu mahanga.

Yifashishije imibare yavuze ko bigaragara ko ikibazo cyo gukoresha ibiyobyabwenge gikomeye.

Bosenibamwe avuga ko mu bigo bita ‘Transit Centers’ hari imibare minini y’urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge.

Mu kigo ngororamuco cya Gikondo muri iki gihe ngo harimo abantu bari hagati y’ibihumbi bibiri n’ibihumbi bitatu.

Mu kigo cya Iwawa ubu ngo bari abasore n’inkumi bagera ku bihumbi bine. Mu Karere ka Nyamagabe kandi ngo hatangiye kubakwa ikindi kigo cyo kugororeramo urubyiruko.

Kuri Bosenibamwe ngo ibi byerekana ko ari ikibazo gikomeye gisaba imikoraniro hagati y’ababyeyi  na Leta kugira ngo kigabanuke kandi kibe cyacika burundu.

Yaburiye urubyiruko rwa Kimironko kwirinda ibiyobyabwenge kugira ruziteze imbere ruteze imbere n’igihugu cyarwo.

Umunyabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko Mapambano Nyiridandi yashimye abitabiriye iriya nteko kugira ngo bungurane ibitekerezo ku iterambere ry’urubyiruko rufite amagara mazima.

Umuyobozi w’Inama y’igihugu y’urubyiruko muri Kimironko Jean Claude Ndacyayisenga yatangaje ko batangiye ibarura ry’urubyiruko rwa Kimironko ubu rikaba rigeze kuri 15%.

Kumenya uko bangana ngo bizafasha mu gushyiraho gahunda zo kurukurikirana bakamenya uko barufasha kwiteza imbere.

Urubyiruko rwo mu tugari tugize Kimironko bitabiriye Inteko yaryo mu Murenge

Mapambano Nyiridandi uyobora Umurenge wa Kimironko yashimiye abaje kungurana ibitekerezo n’urubyiruko kugira ngo rukomeze iterambere

Jean Claude Ndacyayisenga ushinzwe Inama y’igihugu y’urubyiruko avuga ko batangije kubarura urubyiruko mu murenge kugira ngo babone uko bazarufasha mu gutekereza kwihangira imirimo

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

Exit mobile version