Site icon Rugali – Amakuru

Bosco Ntaganda yakatiwe n’urukiko rwa ICC gufungwa imyaka 30

Amateka ya Bosco Ntaganda wakatiwe na ICC gufungwa imyaka 30

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwahamije Bosco Ntaganda ibyaha 18 byibasiye inyoko muntu yakoze ubwo yari umuyobozi mu nyeshyamba muri Kongo hagati ya 2002 na 2003.

Urukiko rwamuhamije ibyaha birimo; gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, gufata bamwe akabahindura abacakara bo gukoresha imibonano mpuzabitsina, ibyaha byibasiye abasiviri, gushyira abana mu nyeshyamba n’ibindi…

Umuyobozi w’Urukiko yavuze ko ku munsi uzatangazwa nyuma ruzavuga umwanzuro wa nyuma n’ibihano kuri Bosco Ntaganda.

Yavuze kandi ko Bosco Ntaganda n’abamwunganira bagifite iminsi 30 yo kujuririra umwanzuro w’urukiko umuhamya ibyaha.

Uru rubanza rwe rwatangiye mu kwa cyenda 2015 rupfundikirwa mu kwa munani umwaka ushize.

Mu 2013, Ntaganda yari mu mutwe wa M23 waje gucikamo ibice, igice cye cyokejwe igitutu mu mirwano mu burasirazuba bwa Kongo ahungira mu Rwanda yishyikiriza ambasade y’Amerika i Kigali ari nayo yamwoherereje uru rukiko.

Ntaganda w’imyaka 46, urukiko rwavuze ko yavukiye mu majyaruguru y’u Rwanda, ku myaka 17 akajya mu mutwe wa APR warwanyaga ubutegetsi bw’u Rwanda. Yaje kubona ubwenegihugu bwa Kongo.

Nyuma yagiye mu mutwe wa FPLC (Forces Patriotiques pour la Libération du Congo) wa Thomas Lubanga ari nawo ashinjwa gukoreramo ibyo byaha ubwo yari umwe mu barwanyi bawuyobora.

Thomas Lubanga we, mu 2012 uru rukiko rwamukatiye gufungwa imyaka 14 kubera ibyaha birimo ibisa n’ibyo Ntaganda ashinjwa.

Urubanza rwa Ntaganda bitaga ‘Terminator’ rufite icyo rusobanuye ku bihumbi byinshi by’abanyekongo barokotse n’ababuze ababo mu ntambara z’imitwe yitwaje intwaro mu bice bya Ituri na Kivu ya ruguru.

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rumaze gukatira Bosco Ntaganda gufungwa imyaka 30 nka kimwe mu bihano bibiri bikuru bitangwa n’uru rukiko ku uhamwe n’ibyaha bikomeye.

Mu kwezi kwa karindwi, Bwana Ntaganda yahamijwe n’uru rukiko ibyaha 18 by’intambara, yari abaye umuntu wa kabiri uhamijwe ibi byaha nyuma y’uwari umukuriye Thomas Lubanga wabihamijwe mu 2012.

Ntaganda yahamijwe ibirimo; gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, gufata bamwe akabahindura abacakara bo gukoresha imibonano mpuzabitsina, ibyaha byibasiye abasiviri, gushyira abana mu nyeshyamba n’ibindi…

Mu kumukatira ibihano uyu munsi, umucamanza yavuze ko urukiko rwarebye kuri buri cyaha n’ingaruka zikomeye cyane cyagize ku bagikorewe.

Nta marangamutima Ntaganda yagaragaje mu maso ubwo yari amaze kumva icyo gihano yakatiwe.

Bosco Ntaganda abaye umuntu wa mbere ukatiwe igifungo kirekire mu manza uru rukiko rwaciye kuva rwatangira mu 2002.

Uwigeze guhabwa imyaka myinshi ni Jean Pierre Bemba wakatiwe gufungwa imyaka 18 ariko mu bujurire umwaka ushize agirwa umwere. Na Thomas Lubanga wakatiwe gufungwa imyaka 14.

Urukiko rwavuze ko Bwana Ntaganda w’imyaka 46, ubwe yishe abantu 74 bazwi nk’uko byakusanyijwe mu buhamya butandukanye n’ibimenyetso muri uru rubanza rwatangiye mu 2015.

Exit mobile version