Site icon Rugali – Amakuru

Boniface Twagirimana: “Ndasaba leta y’uRwanda ibwire uyu muntu wayo areke kwirirwa angendaho yihishahisha bigaragaza ko agenzwa n’ibitari byiza!”

Ndasaba leta y’uRwanda ibwire uyu muntu wayo areke kwirirwa angendaho yihishahisha bigaragaza ko agenzwa n’ibitari byiza! Kubona kuva aho ncumbitse ngaho andiho ,mu mugi ngaho andiho kuri gereza ya 1930 andiho ngiye Nyabugogo kwihahira nabwo andiho Nyuze Kimisagara nabwo andiho!

Uyu muntu namubonye bwa mbere umunsi nshimutwa tariki ya 4 ukuboza 2015 ngo nzira kudashyigikira ihindurwa ry’itegekonshinga Imana inyongera iminsi ndarusimbuka by’akanya gato none aragarutse!

Nonese ni gute wajya ahantu harenze hatatu umuntu akugendaho kandi nari n’imodoka ariko nageraga aho ngiye ntaranava mu modoka umutype nawe akaba arahage na moto.Najya ahandi nabwo agahita atega indi nabwo akagenda inyuma. Ngaho nawe shyira mu bwenge bwawe nahagurukiye Remera hafi yo kwa Rando angendaho,ubwo nari nerekeje mu mugi rwa gati wa Kigali nabwo nkikandagira mu mugi aba nawe arahageze na moto,ndamanuka 1930 mpamara nk’iminota 5 nawe yicara hafi aho ndongera nsubira mu modoka jya Nyabugogo nkitangira gusohoka mu modoka mbona nawe arimo kurungarunga arebe aho ninjiye,Nsotse nyabugogo nerekeza Kimisagara nabwo atega moto arankurikira.. Nonese ubwo nta kintu wumvamo?

Dore nguyu ni igikara yambaye ipantaro y’icyatsi kibisi ninkweto za pantoufre. Mumbabarire sinabashije kumufata ifoto nziza ariko abamwohereje bo baramuzi neza nibyo bamutumye kunkorera barabizi.

Boniface Twagirimana

Exit mobile version