Site icon Rugali – Amakuru

BOITE NOIRE Y’INDEGE YA PREZIDA HABYARIMANA YAGARAGAJE IKI ?/ Cpt Augustin MUNYANEZA, Général Major Aloys NTIWIRAGABO

Ni mu kiganiro twagiranye na Capitaine Augustin Munyaneza, uyu wageze aho indege ya Habyarimana yarasiwe, uyu wiboneye ibisasu bibiri byarashe indege (lance missiles), akabikoraho, akabisuzuma, akanabikoraho raporo.
Twabamenyesha ko iki kiganiro twakigiranye mbere y’uko hasohoka ibivugwa ku ihanurwa ry’iyi ndege bikubiye mu cyemezo cy’ubucamanza bw’ubufaransa kirebana n’ibirego by’abashinjwe guhanura iyo ndege. Icyo cyemezo cyasinyiwe i Paris mu Bufaransa n’uwungirije umucamanza mukuru w’u Bufaransa (Vice-Procureur de la République Nicolas Renucci), tariki ya 10/10/2018 ; icyo cyemezo kivuga ko kitabonye ibimenyetso bishinja abakekwaho guhanura indege no kwica Prezida Habyarimana Juvenali na Cypriani Ntaryamira.

Izi ngingo ebyiri twaganiriyeho na Augustin Munyaneza, ziri mu byavuzweho cyane.

Turi mu kwezi kwa cumi 2018, imyaka ibaye 28 FPR Inkotanyi igabye intambara ku bana b’u Rwanda. Iyi ntambara yatikiriyemo benshi, ndetse n’ubu bagipfa, ikaba ariyo ntandaro y’amabi yose u Rwanda rwagize, arimo iyicwa ry’uwari umukuru w’u Rwanda Habyarimana Juvénali na Prezida Ntaryamira w’u Burundi ; hari mu ijoro ryo kuwa 06/04/1994.

Mu matariki nk’aya y’ukwa cumi 1990, rwari rwambikanye hagati y’inkotanyi n’ingabo z’u Rwanda, i Gabiro, Rwagitima n’i Nyakayaga, Ngarama, Nyagatare na Rwempasha.

Tugenda dushaka gutohoza ibijyanye n’iri curaburindi, dore ko namwe mutwumva mudahwema kubitubaza.
Wowe waratubajije uti : NI NDE WAMENYE IRENGERO RY’IBISASU (lance-missiles) BYARASHE INDEGE YA HABYARIMANA ?

Iki kibazo twakibajije Capitaine Munyaneza, asobanura bihagije ibyo twari twasomye mu gitabo cyanditswe na Général Major Aloys Ntiwiragabo mu gitabo yanditse cyitwa :RWANDA: Le mal de la région des grands lacs ; de la guerre d’octobre 1990 au génocide des réfugiés 1996-2002 : Indwara y’akarere k’ibiyaga bigari ; kuva ku ntambara y’ukwa cumi 1990 kugeza ku itsembatsemba ry’impunzi mu mwaka w’2002.
Uyu Munyaneza, yaratwakiriye ndi hamwe na Bwana Musabyimana Gaspard wa Radio Inkingi.

BOITE NOIRE Y’INDEGE YARI ITWAYE PREZIDA HABYARIMANA JUVENALI HARI ICYO YAGARAGAJE ?

Tumaze kubona icyemezo cy’ubucamanza bw’ubufaransa kirebana n’ibirego by’abashinjwe guhanura iyo ndege, twihutiye kureba icyo bavuga kuri boite noire. Icya mbere bemeza ni uko ya boite noire yatoraguwe n’abasilikare b’u Rwanda itari yo, ngo ahubwo basanze ari antenne du système de navigation.

Icya kabiri ni uko Jean Pierre BASSECOURT, vice prezida Wa centre de maintenance Falcon services yavuze ko indege Falcon 50 nta boite noire yari ifite yoherezwa mu Rwanda muri 1979. Akavuga ko nyuma igihe yagiye ijya mu igarage, byagaragaye ko yari ifite boite noire hagati ya 1991 na 1993, ariko akaba atazi uwayishyizemo. Bakanzura bavuga ko ngo kugeza ubu batarabona uwashyizemo iyo boite noire.

Aba bacamanza mu nyandiko yabo, nabo bemeza ko boite noire yabitswe muri LONI itari iya Falcon 50 ngo kuko n’amajwi yayo yari ay’abantu barimo gutunganya indege iri k’ubutaka (maintenance d’un avion au sol). Kandi ngo ikaba nta hantu na hamwe yangiritse ugereranije na accident Falcon 50 yagize. Bati n’iyo yari kuba ari iyayo, ntiyari kuba yari mu ndege mu gihe yaraswaga.
Iyo boite noire se iracyategerejwe ?
Capitaine Augustin Munyaneza we arabivuga ate ?

ikondera libre 14/10/2018

Exit mobile version