Site icon Rugali – Amakuru

Bizimana se arashaka ko Mukashema asingiza FPR kandi yaramwiciye umwana bari barokokanye?

Bizimana Jean Damascène wa CNLG ajye azirikana ko nawe igihe nikigera bazamugira nkizindi za mouchoirs FPR yakoresheje ikajugunya!

Huuum!😭

Bizimana se arashaka ko Mukashema asingiza FPR kandi yaramwiciye umwana bari barokokanye?

Arashaka ko Mukashema asubira mu murongo na we akabeshyera inkotanyi ko zamurokoye kandi ahubwo zaramuhekuye abyirebera?

Bizimana n’abandi ahubwo nibahindure umuvuno, bave mu byo gukangisha jenoside abatumva ntibatekereze nka bo, bareke abantu bavuge ibyo bazi batabacyamuye ngo bavuge bimwe bose kuko usibye ko kubeshya ari bibi, ntibyakunda ko abantu bose guhinduka ndiyo bwana.

Ni ukubyitondera rero, cyane ndetse, kuko Sheja🙏😭 wa Mukashema na Gasana🙏😭ntiyaguye ku rugamba atabariye u Rwanda, ahubwo abavuga ko baje «kubohora» igihugu bamutsinze i Gakurazo aho bari bahungiye, bamurasana urufaya n’abihaye imana barimo sekuru mu muryango!

Amahoro!

Agnes Murebwayire

https://youtu.be/cn8Se5wrtSE

Exit mobile version