Site icon Rugali – Amakuru

Bimaze kuba akamenyero! Kuki amakipe cyangwa abantu Kagame ashyigikiye batsindwa?

Nyuma yuko atangaje ko yari ashyigikiye Atletico Madrid ikaza gutsindwa na Real Madrid, ubu noneho ni Golden State Warriors yagize ibyago nkibyo Atletico Madrid yagize itsindirwa muri finali. Icyo Atletico Madrid na Golden State Warriors zihuriyeho nuko zose zifanwa na Kagame kandi akaba yari yavuze ko arizo zitwara igikombe.
Reka ngire ikinyabupfura nere kuvuga byinshi ariko ntibirabuza bamwe mu bantu kuvuga ko Kagame ashingirira cyangwa atera umwaku. Turebe n’abantu muri politiki tuzi Kagame yagiye ashyigikira bagatsindwa. Reba Kizza Besigye muri Uganda, Edward Lowassa muri Tanzania, John McCain na Hillary Clinton muri USA. Hano yari ashyigikiye Hillary Clinton ubwo yari ahanganye na Barack Obama. Nubu birazwi ko ashyigikiye Hillary Clinton mu matora we na Donald Trump, uwashaka rero yatangira guha amahirwe Donald Trump kuko akaboko ka Kagame ko guhitamo buri gihe gahitamo nabi.
Screen Shot 2016-06-20 at 7.05.54 AM

John Kalisa
Nyagatare, Rwanda

Exit mobile version