Site icon Rugali – Amakuru

Bivuye kugushinja Umunyamakuru Ndayizeye gutega ibisasu none bageze aho bamushinja gukorana na Ntamuhanga Cassien! Biracyaza kuko baracyari mu itekinika

Umunyamakuru Ndayizera yashinjwe imikoranire na Ntamuhanga Cassien watorotse gereza

Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko umunyamakuru Phocas Ndayizera hamwe n’abandi bantu 12 bareganwa bafungwa by’agateganyo, mu gihe iperereza rikomeje ku byaha bakekwaho bifitanye isano n’iterabwoba.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Ndayizera Phocas hamwe n’abandi 12 bafunganywe, bagejejwe imbere y’urukiko ngo basomerwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Nibwo abantu bari bemerewe kwinjira mu cyumba cy’urukiko bakanumva ibyo baregwa, kuko iburanisha riheruka ryashyizwe mu muhezo.

Nk’uko BBC yabitangaje, umucamanza yavuze ko Phocas Ndayizera na bagenzi be bemereye urukiko ko baburana bemera icyaha kandi bagasaba imbabazi zo kuba baremeye gushukwa.

Ndayizera ngo yemereye urukiko ko yagiranye ubwumvikane n’uwitwa Ntamuhanga Cassien uherutse gutoroka gereza ya Nyanza, ndetse Ubushinjacyaha bwemeza ko yahise yinjira mu ishyaka rya RNC rirwanya Leta y’u Rwanda.

Ubushinjacyaha ngo bwabwiye urukiko ko Ndayizera aziranye na Ntamuhanga kuva mu bwana kuko bakomoka hamwe kandi bakaba bariganye mu mashuri abanza. Uyu mubano ngo niwo watumye bumvikana ku mugambi wo guhungabanya umutekano w’igihugu.

Ubushinjacyaha buvuga ko Ntamuhanga yari yasabye Ndayizera kumushakira uburyo bwo gusenya ibikorwa remezo hakoreshejwe intambi, ariko hakifashishwa telefoni igendanwa.

Ibikorwa byagombaga kwibasirwa ngo ni ibigega bya lisanzi, inkingi z’amashanyarazi ndetse n’inyubako za Leta.

Ubushinjacyaha buvuga ko yemeye kwinjira mu mugambi ndetse aniyambaza umuhanga wari kumufasha kubigeraho, n’itsinda ry’abasore bari gushakisha ibikorwa bigomba gusenywa.

Bamwe mu basore ngo bari no kujya mu gisirikare cyiswe icya Ntamuhanga, bagombaga kwinjiriramo mu gihugu cy’igituranyi.

Umucamanza yavuze ko abaregwa bemera ibyaha bakoze, bagashimangira ko bashutswe mbere yo gusaba imbabazi. Gusa ngo kuba baregwa ibyaha by’ubugome ntibakwiye kurekurwa ngo bakomeze kuburana bari hanze.

Ngo hariho impungenge ko batoroka cyangwa bagakomeza umugambi bari baratangiye, dore ko hari na bimwe mu bikoresho bafatanywe.

IGIHE

Exit mobile version