Bamwe mu barimu bigisha mu rwunge rw’amashuli rwa Nyagasiga, baravuga ko babangamiwe n’ubucucike bw’abanyeshuri mu ishuri rimwe.
Aba barimu bavuga ko bigisha ishuri abanyeshuri barenga 200 mu ishuri rimwe.
Ni mu rwunge rw’amashuri rwa Nyagasiga mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Rugarama.
Abarimu bamwe bigisha kuri iri shuri, bavuga ko aharangwa ubucucike cyane ari mu mashuri abanza, aho usanga abana batanu bicara ku ntebe imwe aho mu cyumba kimwe cy’ishuli uhasanga abanyeshuri barenze 200.
Aba banyeshuri ngo biga mu byiciro aho mu gitondo higa ijana ku mugoroba naho hakaza ijana.
Nsabimana Jean Baptiste, umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatatu aganira n’iki kinyamakuru, yagize ati “Kwiga tungana gutya biratubangamira kubera ko tuba turi benshi, umuntu nta kintu afata, uwicaye inyuma kugirango arebe ku kibaho
bimusaba guhaguruka kubera ko abicaye imbere baba bamukingirije”.
Munyandinda Mary wigisha mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, avuga ko afite abanyeshuri magana abiri na cumi n’icyenda( 219) mu ishuri rimwe, ariko bakaba baza mu byiciro bibiri. Mu kiciro cya mbere ya saa sita haza abanyeshuri
ijana na cumi na babiri naho mu cya nyuma ya saa sita hakaza abanyeshuri ijana na barindwi ari nacyo kiciro gikunda kugorana cyane,dore ko ngo hari igihe bajya kwigira mu biti, bitewe no guhunga ubushyuhe buba buri mu ishuri.
Aganira n’iki kinyamakuru, Munyandinda Mary yagize ati “ mu gice kimwe mfite abanyeshuri ijana na barindwi naho mu kindi mfite ijana na cumi na babiri,kandi abo bose ninjye ubigisha. Barangora cyane kuko ubundi iyo ukurikirana abana
bakeya biba byoroshye kugirango bafate isomo ryawe, ariko iyo ari benshi bamwe ntibumva abandi baba basakuza, bamwe basinzira kuburyo nyuma ya saa sita duhitamo kwigira hanze tukajya mu biti bitewe n’ubushyuhe”.
Kimenyi Theoneste, umuyobozi ushinzwe amasomo mu rwunge rw’amashuri rwa Nyagasiga, avuga ko koko iki kigo gifite ubucucike bukabije bityo akaba nawe asaba ko hagira igikorwa iki kigo kikabona ibindi byumba by’amashuri mu rwego rwo
gukomeza guteza imbere ireme ry’uburezi.
Kimenyi Theoneste yagize ati ”Iki kigo gifite abana benshi, nk’uko mwabibonye abana baracucitse bicara ku ntebe ahenshi barenze batatu, ugasanga mu gice kimwe harimo abana ijana. Mu mwaka ushize twari dufite nabwo ubucucike bwinshi
ariko bigaragara ko no muri uyu mwaka ubucucike bugikomeje, icyo twasaba ni ukongererwa ibyumba by’amashuri”.
Ngamije Ally Hassan, umukozi w’Akarere ka Gatsibo uyobora Ishami ry’uburezi, avuga ko ikibazo cy’ubucucike muri iki kigo cy’ishuri ubuyobozi bw’akarere bukizi ko hari ibiri gukorwa ngo bikemurwe. “ Nibyo koko ririya shuri rifite ubucucike ni
ishuri ridaturanye n’ayandi kandi hatuwe cyane, ariko nk’akarere hateganyijwe uburyo bwo kugabanya ubwo bucucike muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ya 2017-2018, tuzahongera ibyumba kugirango ubucucike bubashe kugabanuka”.
Ubuyobozi bw’ikigo cy’amashuri cya Nyagasiga,butangaza ko iki kigo gihurirwamo n’abanyeshuri baturuka mu tugari dutanu,aritwo: Remera,Akagari ka Bugarama,akagari ka Ndatemwa, akagari ka Matare ndetse n’akagari ka Bushobora ko mu murenge wa Remera.
Izuba Rirashe