Site icon Rugali – Amakuru

Biteye Ubwoba! Hari amahahiro yo mu Rwanda acuruza inyama ziroze

Hari amahahiro yo mu Rwanda acuruza inyama ziroze

Mu gihe inyama zifatwa nka rimwe mu mafunguro yiyubashye ku benshi mu Banyarwanda, hari amakuru avuga ko zimwe muri Super Marchés (amahahiro) nyarwanda zicuruza inyama ziroze, bikagira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abarya ziriya nyama.

Ibi ni ibyagaragajwe n’urubuga M28 Investigates, mu iperereza rwakoze rigaragaza ko abenshi mu bacuruzi b’inyama bashyira imbere amafaranga aho kwita ku buzima bw’abantu. Ni iperereza ryakozwe ku bufatanye n’ishyirahamwe rw’abanyamakuru Nyarwanda, ARJ.

Hari uwitwa Tito (wahinduriwe amazina) ku busabe bwe mu rwego rwo kwirinda ingaruka zirimo gutakaza akazi ke. Afite imyaka 33 y’amavuko, akaba amaze imyaka 10 akora umwuga wo gucuruza inyama. Yemera ko nk’abacuruzi b’inyama hari ubwo bemera gukora amakosa yo gucuruza izitujuje ubuziranenge, mu rwego rwo kwirinda kugwa mu gihombo.

Ati” Ni amakosa akomeye cyane kandi mabi, ariko hari ubwo tubura amahitamo ku buryo kutabikora bishobora kukugusha mu gihombo gikomeye.”

Ibi bisobanuye ko umururumba w’amafaranga abacuruzi b’inyama bagira ari wo utuma bahitamo gushyira mu kaga ubuzima bw’abaturage. Ingaruka ziba ibibazo by’amakanseri n’imivuduko y’amaraso bikomeje gutwara ubuzima bw’abatari bake.

Iperereza rigaragaza ko hari ibinyabutabire abenshi mu bacururiza inyama bashyiramo, kugira ngo zibikike igihe kirekire. Ibi binyabutabire ni byo bikomeje gukora ku bantu. Inyama zimaze igihe zicuruzwa cyane mu Rwanda harimo iz’inka, ingurube ndetse n’inkoko.

Bwana Tito avuga ko inyama bazishyiramo ikinyabutabire cyitwa umunyu w’inyama, gituma zibikika igihe kirekire zitangiritse.

Ati” Hari ubwo tuba dufite inyama nyinshi kandi nta bakiriya dufite, bikaba ngombwa ko dushyiramo umunyu w’inyama utuma tuzibika nk’amezi abiri cyangwa atatu.”

Uyu mugabo avuga ko kubona uyu munyu bitoroshye ngo kuko hari abashinzwe kuwubagemurira babanje kumvikana na ba bosi (umukoresha).

Ibya Tito bishimangirwa n’undi mucuruzi w’inyama ukorera i Nyabugogo wiswe Cedric, wemeza ko iriya myunyu y’inyama ari kimwe mu bigize inyama bigomba kuzijyamo umunsi ku wundi.

Ati” Tuwukoresha kugira Ngo inyama zimare igihe kirekire zisa umutuku kandi zimeze neza.” Uyu na we yemeza ko bosi [boss] we ari we uzana uriya munyu.

Ibi byitwa umunyu w’inyama bariya bacuruzi bakoresha bigizwe n’ibinyabutabire by’amoko atatu, birimo Colorozo, sodium metabisulfite n’icyitwa formalin. Ibinyabutabire bya Colorozo na Sodium metabisultite biba bifite ibara ry’umweru.

Bikoreshwa mu kubungabunga ibiribwa, gusa si ibyo kwizerwa kuko hari ibibamo uburozi.

Uwahawe izina rya Paul mu bakozweho iperereza, avuga ko ibi binyabutabire babikura muri za farumasi zikorera ku Gisimenti i Remera. Colorozo na Sodium metabisulfite bigurwa ku kilo na ho formalin ikaba iza mu icupa.

Paul avuga ko inyama zirimo ibinyabutabire n’izo bitarimo zose ziba zisa. Zishobora kubikika igihe kirekire, ariko zatakaje impumuro yazo.

Iperereza M28 Investigates yakoreye kuri boucherie [ahacururizwa inayam] y’uriya wiswe Tito iri mu zikwirakwiza inyama hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, rigaragaza ko amenshi mu ma super Marchés arangura ziriya nyama, nyamara akazitwara zirimo biriya binyabutabire.

Abakorera ruriya rubuga bakusanyine inyama muri Super Marché esheshatu kugira ngo bazikorere isuzuma ry’uko zirimo biriya binyabutabire, biyambaje Laboratoires zo mu bigo nka RBC na RSB bababwira ko nta bushobozi bafite bwo gupima biriya binyabutabire.

Bimwe muri ibi binyabutabire uko ari bitatu, bishobora gutera ingaruka zikomeye zirimo na Kanseri, nk’uko byemejwe na Dr. François Uwinkindi, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Kanseri mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC.

Uwinkindi yagize ati “Sodium metabisulfite ishobora gukoreshwa mu kubungabunga ibyo kurya, ariko Formalin ntikwiye gukoreshwa kuko igira ingaruka mbi.”

Uwinkindi avuga ko Formalin yifitemo ububasha bwo gutera Kanseri z’amoko atandukanye.

Ikigo cy’igihugu Kita ku biryo n’imiti FDA giheruka gushyirwaho, cyemeza ko cyakiriye amakuru y’abakoresha ibinyabutabire mu kubika inyama igihe kirekire, gusa uru rwego na rwo rukaba rudafite Laboratoires zo gupima biriya binyabutabire.

Umuyobozi wa FDA, Charles Karangwa avuga ko kuba iki kigo kimaze umwaka umwe gishinzwe kidakwiye gutungwa agatoki kuri kiriya kibazo, ngo kuko bamaze igihe bahugiye mu bijyanye no gushyiraho amategeko n’amabwiriza.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge, (RSB) gifite ubuziranenge mu nshingano zacyo, kibunyujije kuri Twitter cyo cyavuze ko iperereza ryakozwe ari inzira nziza kigiye kunyuramo kugira ngo gitangize ubugenzuzi ku bacuruza inyama.

Source: Ukwezi.com

Exit mobile version