Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase, yafunguye ku mugaragaro inzu zatujwemo abakecuru n’abasaza b’Intwaza mu karere ka Rusizi, abashimira ubutwari bagaragaje kandi bakomeje kugaragaza kuko ari umurage abanyarwanda bose bazakurikiza.
Izi nzu zatashywe kuri uyu wa Gatandatu, zatujwemo abakecuru 32 n’abasaza umunani b’inshike za Jenoside yakorewe Abatutsi. Zubatswe n’Umuryango Unity Club Intwararumuri, uyoborwa na Madamu Jeannette Kagame.
Minisitiri Shyaka yashimiye muri rusange abagize umuryango Unity Club Intwararumuri, uhuriyemo abari muri guverinoma, abigeze kuyibamo n’abo bashakanye kubera iki gikorwa n’ibindi byinshi bakora.
Yashimiye by’umwihariko Madamu Jeannette Kagame ku murage w’ubumuntu buhebuje, wo gufata iya mbere akaba intwararumuri koko agatuma ababyeyi b’Intwaza bongera bagaseka bakagira umucyo, bakumva ko ubuzima bukomeza, bakumva bafite ishema ry’uko nubwo Jenoside yabahekuye atari ari inshike bafite abanyarwanda.
Prof Shyaka yakomeje agira ati “Ndashima Intwaza imbaraga zikomeje kugaragaza, kandi ndababwira ko kubera uwo mutsi mufite, murimo murarerera u Rwanda rw’ejo murwigisha umutsi ukomeye no kudaheranwa n’amateka, uwo ni umurage ukomeye u Rwanda tunakomeyeho.”
Prof Shyaka yanashimiye ingabo z’u Rwanda imbaraga n’umuhate zigaragaza nyuma yo guhagarika Jenoside, zikaba zikomeje no kurengera umutekano w’igihugu, abwira abaturage ko bagomba gufata iya mbere mu gukomeza gufatanya nazo.
Verediana Bavugamenshi watujwe muri izi nzu z’Intwaza, yavuze ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi umuryango we wose washize, ariko ashimira Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, uburyo babakuye mu kaga.
Bavugamenshi yiciwe abana be batandatu n’umugabo asigara atagira umuryango.
Yagize ati “Mu 1994 abakoraga Jenoside baraje barambwira bati wari uzi ko washatse Umututsi? Ndababwira nti se umututsi si umuntu? Bati si we, batangiye kudusahura baragenda, tariki 10 nibwo bose bishwe.”
Uretse kuba yariciwe abana n’umugabo, na we ubwe yatewe ibyuma ndetse aratemwa asigirwa ubumuga bukomeye.
Ati “Nyuma nakomeje kubaho njyenyine nabona ibiryo nkabura uko mbirya, uzi kuba warabanye n’abana ukabona ntabo ufite?.”
“Najyaga mvuga nti ngomba gukora kuko niyo mpamvu narokotse, ndashimira Perezida Kagame ko yandokoye kuko nari mbayeho, ubutegetsi bya Habyarimana bwaranyishe bungira inshike bumarira abana n’umugabo.”
Avuga ko igihe cyageze biturutse kuri perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, yibona mu Mpinganzima abona akize ubupfakazi.
Ati “Ubu mfite abana baransiga, bakansasira, ubu mfashwe neza, ababyeyi bo Mpinganzima barabashimira. Umubyeyi wacu Kagame ni mwene nyina wa Yesu, Yesu yaragiye akorera muri Kagame, uwishyize hejuru Perezida wacu aramubwira ati ca bugufi ubane n’abandi amahoro.”
Umuyobozi Mukuru w’Umuryango wita ku bapfakazi ba Jenoside, AVEGA, Mukabayire Valerie, yashimiye ingabo za FPR-Inkotanyi zabarokoye bigizwemo uruhare na Perezida Paul Kagame.
Yagize ati “Baraturokoye kandi baduha n’uburyo bwo kwiyubaka tuzahora tubizirikana, abanyamuryango barashimira Paul Kagame, wabasubije agaciro. Mumubwire ko ababyeyi bagaruye inseko bashima kandi bazahora bazirikana ahabi babavanye.”
Yavuze ko AVEGA yashinzwe mu 1995 intego ari ukwita Ku bapfakazi ba Jenoside harimo n’Intwaza, bakaba baravujwe, bababonera amacumbi n’ibindi.
Yakomeje agira ati “Turashima Madamu Jeannette Kagame watugaragarije urukundo ruhebuje, yatubaye hafi kandi tuzahora tubizirikana. Turashimira Unity Club irangajwe imbere na Jeanette Kagame.”
Yasabye aba babyeyi kugubwa neza kuko bafite abayobozi beza babakunda barimo Jeannette kagame waberetse urukundo ruhebuje.
Yavuze ko kwihangana kwabo ariko kubagegeje kuri ibi bikorwa, ko nubwo Jenoside yabiciye ababo bose ariko bakomeje kurwaza kandi bazakomeza kubaba hafi harimo n’abandi ubu bufasha butarageraho.
Kugeza ubu mu gihugu hamaze kubakwa inzu zizwi nk’Impinganzima’ zigera kuri enye zirimo iya Rusizi, Nyanza, Huye na Bugesera, zikaba zimaze gutuzwamo abakecuru n’abasaza b’inshike za Jenoside 220.