Site icon Rugali – Amakuru

Biteye kwibaza kuba Minisitiri w’ubutabera Busingye atazi aho Bazeye na Lt. Col. Abega bo muri FDLR baherereye

Iherezo rya Bazeye na Lt. Col. Abega bari abayobozi ba FDLR ni irihe? Mu ibanga rikomeye, bivugwa ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaba yarohereje mu Rwanda babiri mu bari mu buyobozi bw’umutwe wa FDLR, barimo Laforge Fils Bazeye wari Umuvugizi wawo na Lieutenant-Colonel Theophile Abega wari ushinzwe iperereza.

Abo bayobozi bafatiwe ku mupaka wa Bunagana mu Ukuboza 2018 bavuye muri Uganda mu nama yabaye hagati ya tariki 15-16 Ukuboza, yahuje abahagarariye RNC ya Kayumba Nyamwasa na FDLR.

Bivugwa ko byari ku butumire bw’ubuyobozi bwa Uganda bugamije kunoza umubano hagati y’iyo mitwe y’iterabwoba n’inzego za gisirikare za Uganda no kunoza imikoranire mu migambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko koherezwa i Kigali kwa Bazeye na Lt Col Abega byabaye mu gihe cy’uruzinduko itsinda ryo ku rwego rwo hejuru rya Perezida Joseph Kabila ryagiriye mu Rwanda ku wa 20 Mutarama 2019, mbere y’itangazwa ry’umwanzuro w’Urukiko Rurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga rwemeje Tshisekedi nka Perezida watowe, rugatesha agaciro ubujurire bwa Martin Fayulu.

Ryageze i Kigali nyuma y’uko Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU, wari wanzuye kohereza itsinda i Kinshasa, rifite ubutumwa bwarimo ko gutangaza perezida watowe byaba bisubitswe.

Kuva icyo gihe hategerejwe umwanzuro uzafatwa niba bazagezwa imbere y’urukiko cyangwa bakanyuzwa mu nzira zisanzwe zo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yabwiye IGIHE ko aba bayobozi bataragera mu nkiko za gisivili.

Ati “Ntabwo mbizi, wababariza Mutobo, muri MINADEF cyangwa mu zindi nzego, nta makuru mbifiteho, ntabwo baraza mu nkiko za gisivili.”

Perezida wa Komisiyo yo Gusezerera no Gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, Mukantabana Seraphine, na we yavuze ko Bazeye na Abega batakiriwe i Mutobo, ahanyuzwa abari abasirikare kimwe n’abahoze muri FDLR nka Bazeye na Abega.

Ati “Njye nta cyo nashobora kubikubwiraho kuko ntabwo turababona mu kigo cya Mutobo, ubwo wabaza izindi nzego.”

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt. Col. Innocent Munyangango, we yavuze ko ibyo kubohereza atabizi, ati “niba baranatashye, mbisoma nk’uko mubisoma. Niba baranatashye ntabwo byanyuze muri RDF.”

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Nkusi Faustin, we yabwiye IGIHE ko kuba bari mu Rwanda “ntabyo tuzi twebwe.”

Abajijwe niba hari amadosiye baba bafite cyane ko umutwe wa FDLR ugizwe na benshi barimo abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yakomeje ati “twe ntabyo tuzi mu Bushinjacyaha bukuru, [ayo madosiye] ntayo tuzi.”

Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Lambert Mende, yemeje ko Bazeye na Abega boherejwe mu Rwanda, nk’uko ikinyamakuru La Libre cyabitangaje.

Yagize ati “Aba bantu barebwaga n’impapuro zo kubata muri yombi, bashakishwaga n’ubutabera bw’igihugu cyabo. Twabohereje mu gushyirwa mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye mu by’ubutabera yemejwe hagati ya RDC n’u Rwanda.”

Yavuze ko RDC itagombaga kubagumana kuko imaze imyaka isaga icumi yiyemeje gusubiza iwabo abarwanyi ba FDLR.

Mende kandi yabwiye Jeune Afrique ko “igihe ufatiye abanyabyaha ku butaka bw’igihugu, ari abanyamahanga kandi hakaba hari amasezerano y’ubufatanye mu by’ubutabera, ugomba kubohereza mu gihugu cyabo kugira ngo bisobanure imbere y’ubutabera.”

 

Laforge Fils Bazeye wari Umuvugizi wa FDLR ni umwe mu batawe muri yombi na RDC ndetse ihamya ko yamwohereje mu Rwanda

 

Exit mobile version