Abaganga bo ku bitaro bya Muhima biherereye mu murenge wa Muhima, akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali barashyirwa mu majwi ko barangaranye umubyeyi waje kubyarira kuri ibi bitaro aza kubyara umwana wapfuye abaganga bafata umurambo bawuryamisha iruhande rwa nyina aho kuwujyana mu buruhukiro ‘Morge’
bi byabaye mu mpera z’iki Cyumweru aho uyu mubyeyi yageze kuri ibi bitaro kuwa Gatandatu nyuma aza kubagwa ku Cyumweru ariko ngo kubera uburangare bw’abaganga byaje kumuviramo kuba uwo yari amaze kwibaruka yarahise yitaba Imana ngo umurambo aho kuwujyana muri morge bawuryamisha iruhande rwa nyina.
Uwari urwaje uyu mubyeyi yavuze ko kuva ubwo yageraga kuri ibi bitaro yagaragaraga nk’uwazahaye cyane ndetse ngo baje no kumenya ko uwo yari yibarutse yavutse ari muzima nyuma aza kwitaba Imana bitewe n’umunaniro.
Yakomeje avuga ko bashenguwe cyane no kuba baragiye mu cyumba uyu mubyeyi yari arwariyemo basanga uwo mwana witabye Imana amuryamye hafi ngo babajije abaganga bamubwira ko urufunguzo rwo muri ‘Morge’ hari undi muganga warutahanye.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Muhima, Rutagengwa William yabwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko ikibazo gihari ari umuntu wo mu muryango w’uyu mubyeyi wagiye avuga ibintu atazi naho ngo umubyeyi we ntabwo yigeze arangaranwa kandi ngo kuba umuntu yabyara umwana agapfa hari impamvu ibisobanura iri ‘Medical’
Yagize ati “Umubyeyi yaraje baramukurikirana igihe kiragera babona ko ari ngombwa ko bamubaga, baramubaga, umwana avamo apfuye, ni ibintu bibaho, umubyeyi umwana baramumwereka bamujyana muri Morge, umubyeyi bamuha maraso, ari mu bitaro ameze neza twavuganye mu gitondo n’abanyamakuru bavuganye”
https://youtu.be/NPYGmp6oZpo