Site icon Rugali – Amakuru

Biterwa nuko Kagame yarose nimukatubeshye! Ibishingirwaho kugira ngo umusirikare w’u Rwanda azamurwe mu mapeti

Mu nzego za gisirikare, ipeti ni ikintu gikomeye cyane kuko nicyo gishingirwaho mu kazi, kuko umusirikare ufite ipeti ryo hejuru aba aruta ufite ipeti ryo hasi haba mu cyubahiro agombwa, umushahara n’inshingano ashobora guhabwa.

Gusa hagati y’abasirikare bafite ipeti rimwe, ubusumbane bukurikirana hashingiwe ku kazi ashinzwe; itariki yo kuzamurwa mu ntera n’inimero ndangamusirikare.

Mu Rwanda hari ibyiciro bitandatu by’amapeti harimo icy’amapeti y’abasirikare bato (Soldat na Caporal); icy’aba- Sous-Officier bato (Sergent na Premier Sergent); icy’amapeti y’aba- Sous Officier bakuru (Sergent Major, Adjudant na Adjudant-Chef); icy’abofisiye bato (Sous-lieutenant, Lieutenant na Capitaine).

Hari kandi icyiciro cya gatanu cy’abofisiye bakuru (Major, Lieutenant-Colonel na Colonel) n’icyiciro cy’amapeti y’abofisiye Jenerali aribo Général de Brigade, Général Major, Lieutenant Général na Général.

Ku bofisiye ibishingirwaho mu kuzamurwa mu mapeti harimo ubushobozi bwo gukora inshingano zisumbuye; imyanya ihari cyangwa gutsinda ikizamini gituma azamurwa mu ntera iyo ari ngombwa.

Bisaba nibura umwaka umwe kugira ngo umusirikare ave ku ipeti rya Sous-lieutenant ajye kurya lieutenant mu gihe ari imyaka ine kugira ngo ave ku rya Lieutenant ajye kurya Capitaine. Ufite iri peti bimusaba kandi imyaka itanu kugira ngo abe major, nawe bikamusaba imyaka ine kugira ngo abe lieutenant-colonel ugomba kumara imyaka ine kugira ngo abe yaba colonel.

Kugira ngo umusirikare abe Général de Brigade avuye kuri colonel, bimusaba imyaka itanu, nawe kandi bimusaba imyaka itatu kugira ngo abe Général Major.

Imyaka itatu nicyo gihe giteganywa kugira ngo umusirikare ave ku ipeti rya Général Major ajye ku ipeti rya Lieutenant-Général, na we usabwa imyaka itatu kugira ngo abe Général wuzuye.

Mu Rwanda hari abasirikare bane bafite ipeti rya Général aribo Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Jean Bosco Kazura; Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, Gen Fred Ibingira; Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen James Kabarebe na Gen Patrick Nyamvumba wahoze ari Minisitiri w’Umutekano.

Ku ba sous-officier bo kugira ngo nk’ufite ipeti rya Sergent azamuke mu ntera abe Premier Sergent bimusaba imyaka itatu, mu gihe kugira ngo na we abe Sergent-Major bisaba indi imyaka ine, ari nayo isabwa kugira ngo abe Adjudant. Ufite iryo peti kugira ngo abe Adjudant-Chef na we bimusaba imyaka ine.

Gusa iyi myaka ntikuraho ko Perezida wa Repubulika ari na we Mugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda afite ububasha bwo kuzamura mu ntera umusirikare igihe icyo aricyo cyose, iyo myaka idashize. Ni we wenyine ufite ububasha bwo kuzamura ku ipeti ryisumbuye abofisiye.

Kugira ngo umuntu azamurwe mu mapeti hashingirwa ku bushobozi bwo gukora inshingano zisumbuye hashingiwe kuri raporo y’isuzumabushobozi; amahugurwa ya gisirikare yakozwe cyangwa gutsinda ikizamini gituma azamurwa mu ntera, iyo ari ngombwa.

Ku basirikare bato kuva ku ipeti rya Soldat ujya ku rya Caporal bo bisaba aba afite ubushobozi bwo gukora inshingano zisumbuye hashingiwe kuri raporo y’isuzumabushobozi no kuba yarakoze nibura imyaka itatu. Ku rundi ruhande, ufite ipeti rya Caporal bimusaba imyaka itatu kugira ngo abe Sergent.

Iteka ryo muri Gashyantare uyu mwaka rigena imiterere y’igisirikare cy’u Rwanda rigaragaza ko umusirikare ashobora guhabwa ipeti ry’agateganyo kugira ngo akore imirimo runaka. Icyo gihe iyo imirimo irangiye, ararisubizwa agasubirana iryo yari asanganywe.

Gusa umuyobozi ufite ububasha bwo kuzamura mu ntera umusirikare ashobora kwemeza ipeti ry’agateganyo ku buryo bwa burundu.

 

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura ni umwe muri bake bafite ipeti rya General muri RDF

 

 

 

Perezida wa Repubulika ni we ufite ububasha bwo kuzamura mu ntera abasirikare ku rwego rwa ofisiye

 

Exit mobile version