Bishop w’imyaka 26 yarongoye umukobwa w’imyaka 54 usengera muri Zion Temple yizera ko azabyara nka Sara wo muri Bibiliya — AMAFOTO
Francis Kayiranga
“Kubyara se usibye gutekereza kw’Abanyarwanda, urubyaro ko rutangwa n’Imana hari umuntu wiha urubyaro?” Aya ni amwe mu magambo Bishop Niyomutakirwa Frederic wo mu Itorero Beshan Ministry yatangaje abajijwe niba ategereje urubyaro ku mugore we w’imyaka 54 y’amavuko bambikanye impeta y’urudashira kuri uyu wa Kane.
Bishop Niyomutakirwa w’imyaka 26 y’amavuko, avuga ko amaze imyaka 5 akundana na Mukundente Felesita, kandi akaba yizera ko bazabana akaramata ndetse bakanabyara hungu na kobwa.
Nta mpungenge afite ko umugore we ashobora kuba yaracuze. Yizera ko ubushobozi bwo kubyara akibufite usibye ko atanabyaye ngo nta nka yaba yacitse amabere.
Ati “Njyewe nizera ntashidikanya ko Imana nkorera izampa umwana, kandi n’iyo itanamumpa ntabwo icyo ngicyo cyantandukanya n’uwo nakunze.”
Yunzemo ati “Ari ushatse afite imyaka 15 aba ingumba akamubura (umwana) ari ufite ibiri aba ingumba akamubura, ari n’uwanjye ufite 54 hari igihe namubyara nk’uwa Sarah (umugore wa Aburahamu uvugwa muri Bibiliya wabyaye ageze mu zabukuru).”
Umuhango wo gusezerana mu mategeko hagati ya Niyomutakirwa na Mukundente wabereye ku Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro kuri uyu wa Kane tariki 23 Kamena, bikaba biteganyijwe ko gusezerana imbere y’Imana bizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Kamena.
Iyo abantu bumvise ko kanaka yakundanye n’umuntu umuruta cyane mu myaka, rimwe na rimwe bishyiramo ko akurikiye imitungo ye cyangwa bakumva ko hari ikindi amushakaho kitari urukundo gusa.
Bishop Niyomutakirwa we avuga ko ntacyo akurikiye kuri uyu mukobwa usibye urukundo ruzira uburyarya, kuko ngo bamenyana uyu mukobwa yari umushomeri n’uyu munsi akaba akiri umushomeri.
Ati “Ntaguciye mu ijambo, njye nta mafaranga nakurikiye, narasenze hazamo Uwiteka, muri iyo myaka tumaranye muzi ari umushomeri, kandi n’ubu ni umushomeri, naba narakurikiye iki se?”