Site icon Rugali – Amakuru

Bishop Rugagi yaba yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda

Amakuru agera bwiza.com , nuko Bishop Rugagi Innocent, uyobora itorero Redeemed Gospel Church, hamwe n’abandi ba Pasitoro batandukanye barimo gukurikiranwa na Polisi y’u Rwanda, kubera ibikorwa byakurikiye ifungwa ry’insengero rimaze iminsi mu mujyi wa Kigali.

Bishop Rugagi Innocent  n’abandi bavugabutumwa batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda. Mu gushaka kumenya ukuri kubyo bakekwaho, mu kiganiro bwiza.com imaze kugirana n’umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda CP Theos Badege, yavuze ko Bishop Rugagi ari mu barimo gukurikiranwa koko.

ati: “Polisi iriho irakora iperereza ku bikorwa bya bamwe mu bayobozi b’amatorero bikekwa ko bigamije kunaniza iyubahirizwa ry’amategeko n’amabwiriza agendanye n’amadini n’amatorero. Ibyo bikorwa birimo gukoresha inama muburyo butemewe, byakurikiye ihagarikwa ry’amwe mu masengero atari yujuje ibyangombwa. Bishop Rugagi Innocent nawe n’umwe mubo Polisi yahamagaye gufasha muri iryo perereza.”

Ibi bije nyuma yaho mu mujyi wa Kigali byavuzwe ko havunzwe  insengero zisaga 700, aho ndetse n’umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yasozaga umwiherero wa 15 w’abayobozi bakuru , aho yibazaga impamvu insegero zigera kuri 700 zifungwa bitewe n’akajagari. Aha umukuru yibaza ukuntu nta n’inganda cyangwa utuzu tw’amazi tuba mu mujyi wa Kigali tungana uku, ariko hakaba hari insengero zingana gutyo.

Source: Bwiza

Exit mobile version