Site icon Rugali – Amakuru

Bishoboka gute ko muri Kigali hicwa abantu 2 ababishe nitibafatwe? –> Mukamana yasanzwe yishwe n’abantu bataramenyekana i Kicukiro

Polisi y’u Rwanda irimo gukora iperereza ku cyihishe inyuma y’urupfu rwa Mukamana Jeannette wasanzwe mu mudugudu wa Nyabigugu, mu kagari ka Muyinja, murenge wa Gahanga, yishwe n’abantu bataramenyekana.

Aya makuru yageze ku nzego za Polisi mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mata. Ni amakuru Polisi ivuga ko yahawe n’abaturage nyuma yo kubona umurambo wa nyakwigendera nkuko SP Hitayezu Emmanuel, umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yabitangarije MAKURUKI.

Yagize ati: “Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ni bwo abaturage batumenyesheje amakuru batubwira ko mu murenge wa Gahanga habonetse umurambo w’umudamu uri mu kigero cy’imyaka 39 biba ngombwa ko polisi yihutira kuhagera”

Yavuze ko Polisi koko yasanze uwo muntu yishwe ariko ngo abamwishe ntibahise bamenyekana ubu ngo iperereza rikaba ryahise ritangira ngo hamenyekane abari inyuma y’urupfu rw’uyu nyakwigendera.

Ati: “Twahasanze umurambo w’uwo mudamu ujyanwa kwa muganga mu rwego rwo kugirango tumenye icyaba cyamwishe ndetse habe hashakishwa n’ababiri inyuma babigizemo uruhare. Iperereza ryatangiye harimo harakusanywa amakuru kugirango iby’ingenzi bigomba kuba biri mu idosiye byuzuzwe hanyuma n’iperereza rigumye rikorwe hashakishwa ibimenyetso”

Uyu Mukamana ngo yari asanzwe ari umuturage wo muri aka gace yiciwemo. Mu gihe iri perereza ririmo gukorwa, umurambo wa Nyakwigendera wabaye ujyanwe mu bitaro bya Kacyiru kugirango hakorwe ibizamini bya muganga mu rwego rwo kumenya icyishe uyu mudamu.

Makuriki.rw

Exit mobile version