Site icon Rugali – Amakuru

Biruka usimbuye Sezibera nyuma y’umwaka umwe abaye abaye MINAFET wa 9

Sezibera Richard

Rwanda: Dr Richard Sezibera asimbuwe nyuma y’umwaka umwe. Dr Richard Sezibera wari minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yasimbuwe kuri uyu mwanya nyuma y’umwaka umwe yari awumazeho, hari hashize amezi atatu atagaragara mu mirimo ye.

Sezibera yaherukaga kugaragara mu ruhame mu mirimo ye nka minisitiri mu kwezi kwa karindwi ari i Londres mu Bwongereza mu nama yitwa Commonwealth Foreign Affairs Ministers’ Meeting (CFAMM).

Mu gihe hari hashize ukwezi ataboneka, atanakoresha urubuga rwa Twitter nk’uko yari asanzwe akunda kubigenza, havuzwe amakuru menshi ku buzima bwe.

Leta y’u Rwanda ntiyashimye kugira icyo itangaza ku buzima bwa Dr Sezibera, bamwe mu bategetsi babwiye BBC ko ibyo ari ubuzima bwe bwite.

Ku cyumweru tariki 27 z’ukwezi gushize kwa 10, Dr Sezibera yanditse kuri Twitter agaragaza ko ari mu mirimo ye nka minisitiri.

Yagaragaje ko yasuye ambasade y’u Rwanda muri Israel, kubyo yavuze bamwe bagaragaje ko bishimiye kongera kumubona, abandi bakomeza kugaragaza impungenge bafite ku buzima bwe.

Impinduka zabaye muri guverinoma y’u Rwanda mu ijoro ryakeye zamuvanye ku mwanya we, asimburwa na Vincent Biruta wari minisitiri w’ibidukikije.

Dr Sezibera, wahoze ari umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba (2011 – 2016) nta wundi mwanya yahawe muri izi mpinduka muri guverinoma.

Mu myaka 25 ishize, Dr Sezibera abaye umwe mu baminisitiri b’ububanyi n’amahanga bamaze igihe gito mu mirimo.

Abandi bamaze igihe gito muri bo harimo Jean-Marie Vianney Ndagijimana wamazeho amezi ane mu 1994, Amri Sued wamazeho amezi macye mu 1999 na Augustin Iyamuremye wamazeho umwaka umwe.

BBC News

Exit mobile version