Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Mukeshimana Gerardine yatangaje ko nta nzara iri mu Rwanda ahubwo ari amapfa kandi ko Abaturage bo mu Ntara y’Uburasirazuba bagiye muri Uganda bagiyeyo gushaka akazi batasuhutse.
Hashize iminsi mu Ntara y’Uburasirazuba havugwa amapfa yatewe n’izuba ryinshi ryangije imyaka bigatuma umusaruro ubura n’amatungo aragandara.
Mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru kuri uyu wa 11 Nyakanga 2016, Minisitiri Mukeshimana yavuze ko igihari ari amapfa; abavuga ko hari inzara atazi aho babikura.
Yavuze ko nta baturage basuhutse kubera inzara ahubwo ko abagiye muri Uganda ari uburyo bwo kubyaza amahirwe u Rwanda rufite yo kuba mu muryango wa Afurika y’ Uburasirazuba, bakaba baragiye gushaka akazi.
Yagize ati “Iyo turi kugenda twinjira mu muryango mugari biba bisonuye iki. Nanjye nigeze gukora muri Kenya. Namwe nimushaka akazi mukakabona muri Tanzania cyangwa muri Kenya muzajyayo.”
Yakomeje agira ati“Ariko namwe mutubwire, niba mba i Kigali nkabona akazi i Butare nzajyayo. Njyewe rero simbibonamo ikibazo. Nta nubwo ari inzara, ni amapfa.”
Gusa yemera ko hari uturere two mu Ntara y’Uburasirazuba twagaragayemo izuba rikabije ryagize ingaruka zikomeye ku buhinzi nko mu karere ka Kirehe na Ngoma aho hegitari zigera ku 9000 z’imyaka zumye.
Minisitiri Mukeshimana yavuze ko imvura yangije ibihingwa biri ku buso bungana na hegetari ibihumbi 16 mu gihugu, kakiyongeraho izindi hegetari ibihumbi 17 z’ ibihingwa byangijwe n’izuba.
Ingaruka z’ Ibiza zikaba zaratumye imiryango igera ku bihumbi 47 na magana 360 yugarizwa n’ibura ry’ibiribwa.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko uburyo burambye bwo kwirinda amapfa ari ugukangurira abaturage gahunda yo kuhira imyaka ndetse no guhunika ibyo bejeje aho kubimarira ku masoko.