Nguwo Kagame muri Congo (DRC), nguwo Kagame muri Uganda, Nguwo Kagame mu Burundi!! Systeme ikomeje ibikorwa byo kwigarurira kariya karere k’Ibiyaga bigali. Nk’uko Verutas Info yabivuze mu nkuru yabo yasohotse ejo wabona Paul Kagame yivuganye Félix Tshisekedi nk’uko byagendekeye Mobutu. Icyo kinyamakuru kiragira giti:
Ese Paul Kagame yaba agiye kwica undi mu perezida wa Congo (RDC) ?
Amakuru aturuka ahantu hatandukanye aremezako mu cyumweru gishize abasilikare 6 bafite intwaro zikomeye b’u Rwanda RDF bafatiwe mu gace kitwa Njili kari mu mujyi wa Kinshasa. Nyuma yo guhatwa ibibazo, abo basilikare b’inkotanyi batanze amakuru yemeza ko Paul Kagame yohereje abasilikare b’inkotanyi benshi mu mujyi wa Kinshasa bakaba baracengeye mu baturage mu duce twinshi tw’uwo mujyi. Gahunda Paul Kagame afite akaba ari iyo kwica Félix Tshisekedi bitewe n’uko yikuye mu masezerano y’ibanga yo kugabana ubutegetsi na Kabila kandi ayo mazerano yabo Kagame nawe akaba amureba ku buryo bw’umwihariko !
Nyuma y’aho abayoboke b’ishyaka rya UDPS bashyiriye igitutu kuri Félix Tshisekedi bigatuma yikura mu masezerano y’ibanga yagiranye na Joséph Kabila yo kugabana ubutegetsi, ubwoba bwahise butaha muri FPR ya Kagame. Ubutegetsi bwa FPR bukaba busanga Félix Tshisekedi agiye kwemera ko hashyirwaho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Congo rwo kuburanisha abakoze ibyaha ndengakamere bivugwa muri raporo Mapping ya ONU bitewe n’igitutu cy’amahanga. Kubera igitutu cy’abayoboke b’ishyaka rye kandi Félix Tshisekedi akaba yaratangiye gufata ibyemezo bivuguruza amasezerano yagiranye na Kabila ndetse na Kagame yo guha u Rwanda intara za Kivu zombi (accord de remera) nk’uko Laurent Désiré yemeye ayo masezeranomu mwaka w’1996 nyuma akaza kwisubiraho amaze gufata ubutegetsi, ibyo bikaba byaramuviriyemo kwicwa! Na Tshisekedi nawe Kagame abona agiye kwitwara nka Laurent Désiré Kabila!
Ikindi kibazo giteye impungenge FPR na Kagame ni uko Félix Tshisekedi yisubiyeho akanga kwemera komine yo mucyaro ya Minembwe iri muri Kivu y’amajyepfo bitewe n’igitutu yashyizweho n’abayoboke b’ishyaka rye rya UDPS. Uko gushyirwaho igitutu n’abayoboke b’ishyaka rye kimwe n’umuryango mpuzamahanga bigatuma Tshisekedi ahindura ibyo yari yarumvikanyeho n’abandi, nibyo byatumye Kagame na FPR bafata icyemezo cyo kureba uburyo bagomba kumukura mu nzira kuko babona atazemera ibyo bumvikanyeho. Mu minsi ishize, Bwana Azarias Ruberwa akaba yaragiye mu gihugu cy’Afurika yepfo ku mpamvu zitavugwaho rumwe ; bamwe bakaba bavuga ko yagiye muri icyo gihugu kwivuza abandi bakavuga ko yagiye gutegura intambara yo kurwanya Félix Tshisekedi afatanyije na Kagame !
Umwuka w’intambara muri Congo warushijeho kwiyongera muri iyi minsi bitewe n’ijambo ryavuzwe n’umunyepolitiki w’umunyamulenge witwa Moïse Nyarugabo wavuze ko amaraso y’abakongomani agiye kongera kumeneka, ibyo akaba yarabivugiye mukiganiro mpaka cyavugaga ku kibazo cya komine ya Minembwe. Nyuma yo gukura Madame Jeannine Mabunda ku mwanya w’umuyobozi w’inteko ishingamategeko ya Congo, impuzamashayaka ishyigikiye Joseph Kabila ya FCC-CASH yarahungabanye cyane, ubu iyo mpuzamashyaka ikaba irimo yisuganya ku buryo bwa politiki kugirango itazima burundu ; iryo hungabana ry’impuzamashyaka ishyigikiye Kabila rikaba ryarageze no mu ngabo za Congo FARDC kuko abasilikare b’inkotanyi RDF bari bihishe muri izo ngabo bazanywe na Kabila nabo batangiye gufata inzira ibasubiza iwabo mu Rwanda !Iryo tahuka ry’abasilikare b’inkotanyi bava mu ngabo za Congo rikaba ryibutsa irindi tahuka ryigeze kuba mu mwaka w’1998, ubwo ingabo za FPR n’iza Uganda zatahukaga ziva muri Congo maze zikajya gutangiza indi ntambara mu burasirazuba bwa Congo !
Hagati aho, imiryango idaharanira inyungu za leta iri muri Kivu y’amajyaruguru kimwe na radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI, baremeza ko ingabo z’u Rwanda RDF zashinze ikigo cyazo cya gisilikare ku butaka bwa Congo, icyo kigo kikaba kiri ahitwa Kibumba hafi y’umujyi wa Goma muri teritwari ya Rutshuru kuva mu mwaka w’2019, ariko ku buryo butangaje, abayobozi ba Congo bakaba baricecekeye kandi bazi neza ayo makuru. Ikindi gitangaje ni uko abasilikare b’inkotanyi RDF benshi bari mu mujyi wa Kinshasa bagiye bajyanwayo n’indege za « RwandAir » kandi ibyo bigakorwa ku buryo buzwi n’abayobozi ba Congo ariko bakaba baricecekeye! Ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru binyuranye bya Congo bemeza ko ibimenyetso by’uko indi ntambara ikomeye u Rwanda rugiye gushoza muri Congo iri hafi gutangira bigaragarira buri wese ariko ingabo z’icyo gihugu FARDC n’abategetsi bacyo bakaba biturije !
Ese aho Tshisekedi nawe ntazafatwa amatwi na K3 (Kagame-Kaguta-Kabila) ntasobanukirwe nk’uko byagendekeye Mobutu? Ni ukubikurikiranira hafi.
Source: Veritas Info