Site icon Rugali – Amakuru

Biravugwa ko mu Rwanda bafungira imbyaro abagabo n’abagore ku ngufu. Niba aribyo n’icyaha gikorewe inyoko muntu

Ikinyamakuru BBC cyo ku taliki ya 3 Gashyantare 2011 cyanditse ku nkuru ivuga ko mu Rwanda abagabo babakangurira kwifungisha ngo batongera kubyara kugira ngo bagabanye ubwiyongere bw’abaturage. Nkuko BBC ibivuga, Minisitiri w’ubuzima Richard Sezibera yavuze ko guverinoma ifite gahunda yo gusiramuza abagabo bagera kuri 700,000 mu myaka itatu hanyuma muri iyo gahunda abazakunda bakazabafungira imbyaro.

Ikinyamakuru The New Times cyo ku taliki ya 2 Gashyantare 2011 nacyo cyavuze ko abagabo 700,000 bazabishaka bateganywa kuzafungirwa imbyaro.

Ubushake bwo kwifungisha imbyaro n’ikibazo mu gihugu nk’u Rwanda aho raporo ziva mu Rwanda zivuga ko abaturage bari gufungirwa imbyaro ku ngufu. Mu minsi ishize Ijwi ry’Amarika ryagiranye ibiganiro n’abagore bo mu karere ka Rusizi bavuga ko barimo babafungira imbyaro ku gahato. Umwe mu bagore akaba yaravuze ko abagore babafunga mugihe barimo babyara ariko batabizi. Undi mugore we avuga ko abashinzwe uburezi babahatira kwifungisha ngo abatazabyemera bazahanwa.  Muri ibyo bihano ngo bazabaka amafishi yo gukingirizwaho y’abana babo.

ibi ni ukunyuranya n’amategeko yo ku rwego mpuzamahanga bikaba byagereranywa n’igikorwa cya jenoside biramutse bigaragaye ko aribyo. Amategeko y’i Roma yo akavuga ko gufungira abantu urubyaro ku ngufu ari icyaha ku nyoko muntu.

Ibi byose bavuga ku Rwanda bibaye aribyo, umuryango uharanira uburenganzira bw’ ikiremwa muntu mu Rwanda urahamagarira kuba maso no kugenzura ko ibyo bikorwa aribyo koko.

Byanditswe na Didas Gasana

Exit mobile version