Ubwo Perezida wa Centrafrique yagiranaga amasezerano y’ibanga na Paul Kagame bumvikanye ko amwoherereza abacancuro b’inkotanyi bagomba kurwanya inyeshyamba zafunze umuhanda munini kandi w’ingirakamaro cyane uhuza umurwa mukuru wa Centrafrique Bangui n’igihugu cya Cameroun.
Uko ibintu bihagaze ubu , ni uko inkotanyi ziri kurwana ikinyumanyuma zisubira mu murwa mukuru wa Centrafrique naho inyeshyamba zikaba ziri kugenda zisatira Bangui. Hafi y’umurwamukuru wa Centrafrique hakaba hatangiye gushingwa inkambi nyinshi z’impunzi z’abaturage bari kuva mu byabo kubera imirwano. Bamwe mu bayobozi ba Centrafrique bari muri leta ya Faustin Touadera batangiye kwibaza niba leta yabo irakomeza guhemba abacancuro ba RDF Kagame kandi ikiraka bahawe cyo kurwanya inyeshyamba gikomeje kubananira! Iyi ntambara kandi iri kubera muri Centrafrique irimo amayeri menshi cyane, urugero rutari kure ni uburyo igihugu cy’Ubufaransa cyohereje indege z’intambara zikomeye muri Centrafrique mu gufasha leta iriho kurwanya inyeshyamba kandi mu byukuri izo nyeshyamba zidakoresha indege!