Ububiligi: Ubuhamya bw’abiciwe ababo n’abarwanyi ba FPR-Inkotanyi muri jenoside yo mu Rwanda mu mwaka w’1994… Kuwa gatandatu taliki ya 08 Mata 2017, abantu benshi bakoranyijwe n’ishyirahamwe rya “Jambo” rigizwe ahanini n’urubyiruko rw’abanyarwanda ruba i Buruseli mu Bubiligi. Iyo mbaga y’abantu benshi yakurikiye ubuhamya bwatanzwe n’abantu bafite ababo bishwe n’inyeshyamba za FPR Inkotanyi muri jenoside yo mu Rwanda yabaye mu mwaka w’1994.
Radiyo “Inkingi” ikaba yakurikiranye uwo muhango wo kwibuka no kumva ubuhamya bw’abiciwe ababo na FPR Inkotanyi. Abantu bari bateraniye muri uwo muhango wo kwibuka bahawe impapuro bagenda bandika amazina y’abantu babo biciwe mu Rwanda na FPR Inkotanyi ndetse bakandika n’ubutumwa bagomba gutanga. Nyuma yo kwandika ubwo butumwa, hakurikiyeho igikorwa cyo gusoma ibyanditswe kuri izo mpapuro, icyagaragaye ni uko ubuhamya bwari kuri izo mpapuro bwateye abitabiriye uwo muhango gusuka amarira n’imiborogo byinshi kubera agahinda ko kwibuka urupfu ababo bishwe n’abasilikare ba FPR Inkotanyi n’uburyo bubi babishemo!
Kuba Paul Kagame yaratanze itegeko ryo guhanura indege yarimo perezida Habyarimana Juvénal ari kumwe na Perezida Cyprien Ntaryamira ku italiki ya 06 Mata 1994, icyo gikorwa kibi kikaba cyarabaye imbarutso ya jenoside mu Rwanda, kuba inkotanyi zaragiye zica abahutu aho zanyuraga hose, kuba inkotanyi zarakomeje ubwicanyi imbere mu gihugu cy’u Rwanda ndetse zigakomeza ubwo bwicanyi mu nkambi zari mu gihugu cya Zaïre… Ubwo bwicanyi bwose nibwo bukomeje gutera ikidodo Paul Kagame na leta ye, bigatuma bahora bahindagura amazina ya jenoside y’abanyarwanda mu buryo budasobanutse!
Uko byagenda kose, kuvuga ko habaye “jenoside y’abatutsi” ntabwo bihanagura icyaha kuri Kagame cyo gukoma imbarutso yayo, ahubwo kuvuga ko habaye jenoside y’abatutsi byumvikanisha ko na jenoside y’abahutu nayo yabayeho mu Rwanda. Ibyo akaba aribyo bikomeje kubera urujijo umuryango w’abibumbye ONU! Biratangaje kubona leta ya Paul Kagame ivuga ko nta moko akiriho mu Rwanda, ariko igategeka abantu bose ko bagomba kwibuka “jenoside y’abatutsi”! Ese abatutsi si ubwoko? Abatutsi bishwe na FPR Inkotanyi se nabo baribukwa? Nta mahoro y’abanyabyaha koko!!
Abanyarwanda n’amahanga bakaba bakomeje gutegereza igihe Paul Kagame azasabira imbabazi z’uruhare yagize muri jenoside y’abanyarwanda, kudashobora kwemera uruhare rwe nibyo bikomeje gutuma Kagame ahuzagurika muri byose!
Source: Veritasinfo.fr