Site icon Rugali – Amakuru

Birashimishije –> Umunyamerikakazi yakubise Umuyobozi wa GS Ste Famille amuketseho ubujura.

Umunyamerikakazi yakubise Umuyobozi wa GS Ste Famille amuketseho ubujura. Umunyamerikakazi uzwi ku izina rya Laura yakubise Umuyobozi w’Urwuge rw’Amashuri Ste Famille, bakizwa n’abashinzwe umutekano babarizwa mu rwego “DASSO” nyuma yo kumukubitira mu maso y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge ikigo ayoboye giherereyemo.

Ahagana saa sita n’iminota mike zo ku wa Mbere tariki ya 26 Mutarama, ni bwo uyu Munyamerikakazi usanzwe afasha bamwe mu bana batishoboye biga muri Groupe Scolaire Sainte Famille yakubise uyu muyobozi ubwo yashakaga kumubaza ibyo arimo avugisha (…)

Umunyamerikakazi uzwi ku izina rya Laura yakubise Umuyobozi w’Urwuge rw’Amashuri Ste Famille, bakizwa n’abashinzwe umutekano babarizwa mu rwego “DASSO” nyuma yo kumukubitira mu maso y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge ikigo ayoboye giherereyemo.

Ahagana saa sita n’iminota mike zo ku wa Mbere tariki ya 26 Mutarama, ni bwo uyu Munyamerikakazi usanzwe afasha bamwe mu bana batishoboye biga muri Groupe Scolaire Sainte Famille yakubise uyu muyobozi ubwo yashakaga kumubaza ibyo arimo avugisha bamwe mu biga mu kigo ayoboye.

Bivugwa ko uyu Laura uvuga Ikinyarwanda neza nka ba kavukire yavugishaga aba bana ku bijyanye n’ibikoresho by’ishuri yatinze guha abana ajya afasha ari na byo byari byamuzanye ngo abibihere imbonankubone.

Ubwo Laura yatangiraga guha abanyeshuri bagera kuri batandatu ibikoresho yari yabazaniye, atangiye kubasinyisha impapuro zigaragaza ko babyakiriye, ni bwo yabonye Niyonsenga Jean de Dieu uyobora Ste Famille atangiye kubaza abana ibyo ari kubabwira kuko atari yamumenye; umuzungukazi yahise amusimbukira atangira kumukubita.

Niyonsenga yabwiye IGIHE ko yakubiswe kubera amatsiko n’amakenga yo kumenya ibyo uyu muzungu yasinyishaga abana bo mu kigo ayoboye.

Yagize ati “Njye nari ndi kumwe na gitifu dusohotse mu kigo ni bwo twamubonye munsi y’igiti ari kubandikisha ibintu, Gitifu yambajije niba muzi mubwira ko ntamuzi. Nagiye kureba ibyo arimo, ncyaka umwana urupapuro ngo nsome yahise ansimbukira atangira kunkubita inshyi, amakofi n’imigeri ndiruka ndamuhunga.”

Niyonsenga Jean de Dieu, umuyobozi wa Ste Famille wakubiswe

Gitifu w’Umurenge wa Muhima, Harerimana Frederick, na we yahise aza kureba ngo amubaze ikibazo afite ariko atangira kumutuka no gushaka kumukubita ku buryo bahise bitabaza ba DASSO babiri bari aho.

Yakomeje avuga ko nyuma yo kwitabaza DASSO uyu Munyamerikakazi yashatse gutega moto ngo agende ariko baramuhagarika kugira ngo babanze bamenya uwo ari we no kumurinda kuko yasaga n’uwabangamiwe cyane n’uburyo yafashwe, kandi atarizera ko abashatse kumwegera batari abajura.

Polisi yaje ibatwara bose kuri Sitasiyo kugira ngo ikurikirane ikibazo cyabo; Laura yagaragaje ko yakubise uyu muyobozi amwikanzemo umujura bitewe n’uko mu minsi ishize aherutse kwibwa mudasobwa igendanwa (Laptop) n’amafaranga.

Laura asohoka kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhima yanze kuvugana byinshi n’umunyamakuru; ati “ Naketse ko ari abajura nirwanaho, habayeho kutumvikana gusa…”

Bivugwa ko impungenge abayobozi bagize zifite ishingiro, cyane ko muri iyi minsi humvikana abana b’Abanyarwanda bagarurwa bajyanywe kugurishwa mu mahanga no gukoreshwa imirimo y’agahato.

Umuyamerikakazi na we ntiyakwirengagizwa kuko impungenge yagize zumvikana, uretse ko ababonye iby’iyi mirwano bemeza ko ari we wakabaye yaranyuze mu buyobozi bw’ikigo kugira ngo afashe abanyeshuri binyuze mu mucyo.

thamimu@igihe.com
Exit mobile version