Site icon Rugali – Amakuru

Birakwiye ko Abacikacumu nyakuri bahagurukira limwe bagacecekesha ziriya nkotsa kandi bagasaba ubwiyunge nyakuri mu Banyarwanda.

Nimuhorane Imana !

Abanyamerika banze nkana nkana gutabara Abanyarwanda muli 1994. Perezida Clintoni yanze aribyo ko n’ibibera i Rwanda byitwa “jenoside” kuko amategeko y’Abanyamerika asaba ko ahabereye jenoside hose ku isi Abanyamerika batabara. Umunsi rero wa 07/04/94 n’iminsi yakurikiye, Inama ishinzwe amahoro ku isi (Conseil de Sécurité) yasuzumye igikwiye gukorwa mu Rwanda intumwa za Amerika zahawe amabwiriza yo kurindagiza inama kugeza ubwo hafashwe icyemezo cy’urukozasoni cyo gucyura 80% by’ingabo za Loni zari mu Rwanda (MINUAR).

Ubutati bwa Perezida Clintoni n’Abanyamerika bwababaje cyane uwari Umunyamabanga mukuru wa Loni icyo gihe, nyakwigendera Boutros Boutrsos Ghali wabitanzeho ubuhamya. Abafaransa nibo basabye bakomeje gutabara Abanyarwanda bemererwa bitinze, ku buryo bigaragara neza ko Amerika n’Ubwongereza batindije nkana nkana ubutabazi bw’Abafaransa kugirango jenoside ibanze ibe FPR ifate igihugu.

Birakwiye ko Abanyarwanda bose banyuze muli Zone Turukwaze bahagurukira limwe nabo bagatanga ubuhamya ku butwari n’ubupfura byaranze Abafaransa. By’umwihariko, abarokokeye i Nyarushishi barindiwe umutekano n’ingabo z’Abafaransa kugeza ku munota wanyuma. Ibyo ntibikwiye kwibagirana.

Twibuke ko bamwe mu bakomeje gutuka Abafaransa ari abakoreshakoro bari bibereye ahasusurutse mu mahanga mu gihe cy’amabihe yagwiririye u Rwanda muli 1994. Ni abo ba Dr Bizimana Yohani Damaseni bakataje mu kubeshya ngo bibagize uruhare rwa Kagame n’agatsiko ke mu iyicwa ry’abavandimwe b’Abatutsi bari mu gihugu ; nibo badakozwa icyitwa ukuli, ubutabera n’ubwiyunge nyakuli mu Banyarwanda ; nibo kandi basumbanisha abapfuye bacu bakaba rero badashobora kureshyeshya no kwunga abazima.

Birakwiye ko Abacikacumu nyakuri bahagurukira limwe bagacecekesha ziriya nkotsa kandi bagasaba ubwiyunge nyakuri mu Banyarwanda.

Dr Biruka, 11/08/2019

Exit mobile version