Site icon Rugali – Amakuru

Birakaze –> Rusizi: Imyigaragambyo y’ abaturage yakomerekeyemo batatu barimo n’ abapolisi

Abaturage bakora mu ruganda rutonora umuceri ruherereye mu murenge wa Muganza Akagari ka Gakoni mu karere Rusizi, kuri uyu wa gatanu tariki 27 Mutarama 2017 bakoze imyigaragambyo ikomerekeramo Abapolisi babiri n’umuturage umwe.

Iyi myigaragambyo y’abaturage bangaga ko uruganda rwabo rutezwa cyamunara yarimo gutera amabuye no kuvuza induru, ibikorwa byakomerekeyemo umuntu umwe akajyanwa kwa muganga.

Banki ya Kigali yari ije guteza cyamunara uru ruganda rw’urwitwa Nkusi ngo utarabashije kwishyura mu gihe cyumvikanyweho umwenda wa miliyoni 560 z’amafaranga nk’uko byavugirwaga aho.

Uru ruganda ngo rukaba rwari mu ngwate yatanze kuri uyu mwenga.

Iyi ni inshuro ya gatatu bari baje guteza cyamunara uru ruganda, inshuro ebyiri zabanje zaburijwemo nabwo n’abaturage.

Aba baturage bavuga ko badashaka ko uruganda rwabo rutezwa cyamunara kuko ngo niho bavana amaramuko n’imibereho.

Nkusi avuga ko iki kibazo yakigejeje mu rukiko rw’ubucuruzi ngo kuko avuga ko iyi Banki imwishyuza yamuhohoteye kuko Banki yamuhaye icya kabiri cy’inguzanyo yari yamwemereye bigatuma ibikorwa bye bidindira.

Akavuga ko yatunguwe no kubona amatangazo ateza cyamunara ingwate yari yaratanze.

Uruhande rwa Banki ya Kigali rwari rwaje rwavugaga ko cyamunara yamenyekanishijwe inshuro eshanu bityo basaba nyiri uruganda kubahiriza ibiteganywa n’amategeko birimo n’iyi cyamunara kuko yananiwe kwishyura inguzanyo yahawe.

Ubwo imyigaragambyo y’abaturage bari bashyigikiye nyiri uruganda yari ihosheje, abashinzwe umutekano babwiye abaturage ko nta wemerewe kwitambika imbere y’ubutabera.

Byarangiye bemeranyijwe ko bagiye gukora inama hagati y’imapnde zombi bagashaka ubwumvikane.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Muganza yabwiye yavuzeko nabo bagiye gukoresha inama y’abaturage kuri iyi myitwarire idahwitse, ndetse ngo abagize uruhare muri uku kwigaragambya bashobora gukurikiranwa.

Aba baturage bigaragambije ngo ntabwo bashaka ko uruganda rutezwa cyamunara kuko arirwo bakesha amaramuko

Uyu muturage yakomerekejwe n’ amabuye y’ abigaragambyaga

Src: Umuseke

Exit mobile version