Site icon Rugali – Amakuru

Birakaze! Habonetse ubwoko butazwi bwa virus ya Coronavirus mu Rwanda

Coronavirus: ‘Ventilators’ ni iki? Kuki ari ingenzi mu kuvura Covid-19?

Mu bipimo 242 byo gushaka amoko ya Covid ari mu Rwanda habonetsemo ubwoko butazwi bw’iyi virus buri ku kigero cya 5.4%, nk’uko minisitiri w’ubuzima yabitangaje. Ubwoko bwiganje cyane ni Delta, bwabonetse bwa mbere mu Buhinde, iri ku gipimo cya 56.6%, nk’uko Minisitiri Dr Daniel Ngamije yabivuze mu kiganiro kuri televiziyo y’u Rwanda.

Yasobanuraga impamvu zatumye leta yongeraho iminsi itanu ku mategeko ya ‘Guma mu rugo’ agamije kugabanya ukwiyongera kw’iki cyorezo, yatangiye ku tariki ya 17 y’uku kwezi kwa karindwi. Yavuze ko ubwoko bwa Delta, “bwandura vuba kandi butera abantu kuzahara no gupfa ari benshi” ari bwo busobanura “ukuntu iki cyorezo cyadutunguye mu kwezi kwa gatandatu tukabona mu gihe gitoya kirazamutse”.

Imibare y’abashya bandura n’abicwa na Covid yakomeje kuzamuka mu Rwanda kuva icyo gihe, bituma ingamba zikazwa muri uku kwezi mu mujyi wa Kigali no mu turere umunani. Ubwoko bwa Delta bumaze kuboneka mu bihugu 124 ku isi, nk’uko OMS/WHO ibivuga.

Biteganyijwe ko ubu bwoko buzaba ari bwo bwiganje mu mezi ari imbere aho WHO yiteze ko hashobora kuzaba hari miliyoni zirenga 200 z’ababwanduye mu gihe cy’ibyumweru. Dr Ngamije avuga ko kongera iminsi ya ‘guma mu rugo’ bizatanga umusaruro.

Ati: “Si ubwa mbere tubikoze, buri gihe cyose hafashwe izi ngamba, Guma mu rugo yagaragaje ko ishobora gutuma imibare igabanuka cyane.”

Muri biriya bipimo byafashwe, ubundi bwoko bwa Covid bwabonetse n’uko bungana buraboneka kuri iyi foto:

AHAVUYE ISANAMU,RTV/SCREENGRAB

SARS-COV-2 ni iyi virus itera indwara ya Covid itarihinduranyije.

Ubwoko butazwi…icyo buvuze

Ubwoko butazwi bwabonetse mu Rwanda bushobora kuba ari urundi rugero rw’uburyo iyi virus ikomeje kwihinduranyamo ayandi moko, ibiri kuboneka ahanyuranye ku isi.

Iyo virus ikwirakwira cyane mu bantu ibatera uburwayi, irihinduranya kugira ngo irambe. Uko ikwirakwira henshi ni ko irushaho kwihinduranya, nk’uko OMS/WHO ibivuga.

Gusa kwihinduranya kwayo nta cyo bihindura ku kuba yateza indwara, ubwoko bushya bushobora kuza bufite ubukana mu kwandura vuba; kuzahaza abantu, guhangara inkingo cyangwa imiti, kutabonwa n’ibipimo n’ibindi.

Ibibazo byanyu kuri Covid-19: Urukingo rwayo rwaba rukuraho ubushobozi bw’umubiri?

Uko SARS-CoV-2 yagiye yihinduranya, kuva mu mpera za 2020 habonetse amoko (Variants) menshi atazwi ahantu hatandukanye.

Byatumye WHO/OMS ifata amwe iyashyira mu byiciro bya; Variants of Interest (VOIs) na Variants of Concern (VOCs) bitewe n’ubukana n’ubushobozi bwo gukwirakwira vuba, hagamijwe kuzikurikirana ku isi, no gukora ubushakashatsi.

Amwe mu moko byabonetse ko akwirakwira vuba kandi ateye isi impungenge ni yo yahawe amazina atandukanye.

WHO ivuga ko mu bihugu bitandukanye kugeza ubu hakomeje kuboneka amoko atazwi avuye ku kwihinduranya kw’iyi virus.

Ubushakashatsi ni bwo bwakwemeza niba ubwoko bwabonetse mu Rwanda ibimenyetso byabwo hari ahandi byabonetse, cyangwa niba buteye impungenge isi.

Exit mobile version