Site icon Rugali – Amakuru

Biracyaza: Kubera ibitutsi by’Amb Nduhungirehe kuri Michaelle Jean, Paul Kagame ntiyahawe ibyubahiro by’umukuru w’igihugu ageze mu Bufaransa!!!

Ibyo bitutsi by’umwuzukuru wa Ngurube byageze no mu buyobozi bukuru bw’igihugu cy’Ubufaransa, bihurirana n’uko Kagame yari yatumiwe na perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron mu birori byo kwizihiza imyaka 100 hashyizwe umukono ku masezerano yo kurangiza intambara ya mbere y’isi yose.

Kagame yasabye umwuzukuru wa Ngurube gusiba ibitutsi yanditse kuri twitter ariko ntacyo byatanze kuko “akarenze impinga karushya ihamagara”! Ibyo bitutsi byatumye Kagame abura abantu bamwakira ku kibuga k’indege i Paris kuwa gatandatu taliki ya 10/11/2018; mu birori byo ku cyumweru taliki ya 11/11/2018, Paul Kagame ntiyashoboye gukoza ikirenge kuri “Arc de Triomphe” hari hateraniye abakuru b’ibihugu barenga 70 kuko nta mwanya yari ahafite.

Veritasinfo

Exit mobile version