Umuryango wita ku bafite ubumuga witwa NUDOR (National Union of Disability Organizations in Rwanda) urashinja hoteli Top Tower iherereye ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali, kubahemukira no kubahesha isura mbi bakayihesha n’u Rwanda, barangiza bagashaka no kubambura arenga miliyoni eshanu.
Mu kwezi kwa Mata uyu mwaka, nibwo umuryango wita ku bafite ubumuga, NUDOR, wagiye muri Top Tower Hotel, babamenyesha ko bafite igikorwa mpuzamahanga cyagombaga guhuza abafite ubumuga bo mu bihugu 11 birimo n’u Rwanda, igikorwa kikabera mu mujyi wa Kigali.
NUDOR yerekanye ibyo bari bakeneye muri iyi hoteli birimo amafunguro, ibyumba byo kuraramo n’icyumba cy’inama, hanyuma hoteli ibereka ko habazwe igiteranyo cy’ibyo bari guhabwa mu minsi yose igikorwa cyagombaga kumara, bagombaga kubishyura amafaranga y’u Rwanda 14.621.000, inyemezabwishyu dufitiye kopi zikaba zerekana ko tariki 19 Mata 2016, NUDOR yishyuye Top Tower Hotel kimwe cya kabiri cy’amafaranga yose yasabwaga, ni ukuvuga 7.310.500.
Igikorwa cya NUDOR cyagombaga kuba mu ntangiriro za Gicurasi, ndetse mu mpera z’ukwezi kwa Mata bamwe mu bagombaga guturuka hanze y’u Rwanda baraje bacumbika muri hoteli, ariko haza kubaho ikibazo cy’uko icyumba cy’inama bari gukoresha basanze hoteli yaragihaye abandi, hasigara icyumba cy’inama cyo hejuru kandi mu bari kwitabira igikorwa hari harimo n’abafite ubumuga bw’ingingo, ikigeretseho n’icyuma kizamura abantu mu nyubako (elevator) cya hoteli cyari cyarapfuye.
Nyuma yo kubona ko hoteli yabahemukiye, tariki 2 Gicurasi 2016, NUDOR yandikiye ubuyobozi bwa hoteli isaba gusubizwa amafaranga bari barishyuye mbere, inabamenyesha ko bagiye gushaka ahandi bakura hoteli ibaha icyumba abafite ubumuga bashobora kugeramo byoroshye. Kuva ubwo hoteli yabijeje ko igomba kubasubiza amafaranga yabo vuba ikuyemo ayakoreshejwe n’abanyamahanga bahabaye iminsi micye mbere y’uko igikorwa gitangira, ariko kugeza n’ubu ubuyobozi bwa NUDOR buvuga ko baheze mu gihirahiro, hakiyongeraho n’icyo babona nk’agasuzuguro.
Ubwo twageraga kuri hoteli Top Tower kuri uyu wa Kabiri, ushinzwe imicungire yayo (Manager) yabanje kuduhamiriza ko iki kibazo yakimenye uwo munsi, tumubajije iby’ibaruwa bandikiye NUDOR babemerera kubasubiza amafaranga avuga ko uwayanditse ari ushinzwe ubucuruzi n’amasoko kandi akaba yarabikoze ku giti cye aho kuba mu izina rya hoteli. Yabanje kubeshya abanyamakuru kandi ko uwo wabikoze adahari, mu gihe byaje kugaragara ko yari yihishe muri hoteli, maze akaza gusohoka amaze kumva ko umuyobozi we amugeretseho ibibazo akabyita ibye ku giti cye.
Ibintu byahise bihindura isura babanza gushaka guterana amagambo, ushinzwe ubucuruzi n’amasoko ashimangira ko ibyakozwe byose byakozwe mu izina ry’ubuyobozi, hanyuma umuyobozi we nawe arabyemera. Aba bombi bemereye abanyamakuru noneho ko ikibazo bakizi, ariko bavuga ko benda kugikemura, ndetse ko batarumvikana na NUDOR umubare w’amafaranga babasigayemo, havuyemo ayari amaze gukoreshwa. Ku rundi ruhande ariko, banivugiye ko barimo imyenda myinshi y’abandi bantu batandukanye, ngo kuko nabo hari ababambuye, aha bakaba bashakaga guca amarenga ko nta mafaranga bafite.
Bizimana Dominique, umuyobozi wa NUDOR, yadutangarije ko kuva batangira kubishyuza basigaye banga kubitaba kuri telefone, ugiyeyo nawe bakaba bamuhererekanya, uwo babajije akabohereza ku wundi gutyo gutyo. Avuga ko bibabaje kubona Top Tower ari hoteli imeze neza ariko imikorere ikaba ari mibi, kuko uretse kubambura, ibyo babakoreye byanabahesheje isura mbi ubwabo bikanayihesha igihugu kuko abanyamahanga bari baje mu gikorwa cyabo bababajwe no kutubahiriza gahunda basanganye iyi hoteli, kugeza ubwo bakuwemo bakajyanwa ahandi.
Ukwezi.com