Site icon Rugali – Amakuru

Birababaje: Yatewe inda n’umugabo wa nyina ku myaka 13

Mu buhamya bwe yahaye Izubarirashe.rw, Mukamana, ubu ufite imyaka 22, avuga ko gufatwa ku ngufu n’uwakagombye kumubera umubyeyi byatewe n’uko nyina yakoraga akazi k’uburaya.
Mu ijwi ryuje ikiniga, uyu mubyeyi wavutse ari ikinege utuye i Nyamirambo mu Mujyi a Kigali agira ati “Gutwita nanjye byarangwiririye, no gutwita ntabwo nari mbizi nari nkiri umwana mutoya. Kugira ngo ntwite ni umugabo wa mama wanteye inda, yamfashe ku ngufu. Natwise mfite imyaka 13 mpita mbyara; ubu mfite umwana w’imyaka 9.”
Akomeza avuga ko ubuzima bubi yabagamo ari bwo bwahise butuma areka ishuri akiri mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza. Yagize ati “Yanteye inda nkiri umwana mpita mva mu ishuri, kuko nabonaga kwiga ntwite ntabishobora.”
Yunzemo ati “Nabonye ntashobora kuguma mu rugo n’uwo mugabo kuko yahoraga ampangayikisha ndavuga nti ‘reka mve mu rugo nanjye nshake uko nabaho’. Nkiba mu rugo nta buzima buhagije nari mfite bwo kuba nabaho neza, ariko ubu ngubu aho ndi ndumva mfite amahoro ku mutima.”

Uyu niwe watewe inda n’umugabo wa nyina  (Ifoto/Irakoze R.)

Ng’uku uko  avuga ko yaje guhitamo kwishora mu mwuga w’uburaya kugira ngo abashe kubona ibimutunga. Uyu mwuga yawinjiyemo awusanzemo nyina kuko na we ari byo byari bimutunze.
Mukamana  avuga ko atazi se, kuko nyina yamubyaye akora akazi ko kwigurisha atabashije kumenya uwamuteye inda. Agira ati “Mfite mama wenyine, data simuzi.”
Mu buhamya burebure yahaye Izubarirashe.rw Mukamana yasobanuye ko mbere y’uko nyina abana n’uwo mugabo ashinja kumutera inda, na we yakoraga umwuga w’uburaya, ati “nanjye narabibonaga gusa nkiri umwana mutoya ari byo bimutunze nanjye nza kugera aho ndabikora. Mama yabikoraga nanjye mbireba ahanini ni cyo cyatumye nanjye mbikora.”
Ubu uyu mugore yagiye kwikodeshereza inzu ye wenyine, atandukana na nyina.
Ati “Nabyariye mu rugo nkomeza kubaho gutyo ariko ndatekereza ndareba nti aho kugira ngo mbabaze mama wanjye bitewe n’ibyo nakoze na we abizi, mpitamo kumucika njya gutangira gukora umwuga w’uburaya. Ubu ngubu ni ko kazi nkora.”
Gusa umwana yabyaye yamusize aha kwa nyina. Ubu uyu mwana mu bushobozi buke abona, we n’uyu se bamubyaranye, babasha kumwishyurira akiga.
Agira ati “Njyewe nta kibazo mfitanye cyane na mama, ikibazo nagize nakigiranye n’uwo mugabo we. Umwana wanjye aba mu rugo, ariko mba mfite ubwoba ko uwo mugabo wa mama yazamwangiza nk’uko nanjye yanyangije.”
Iyo muganiriye akubwira ko ubuzima bwe abeshwaho no kunywa ibiyobyabwenge. Akumvisha ko ubu nta gahunda afite zo kureka uyu mwuga. We avuga ko ari ko kazi kamutunze, ko akaretse atazi uko yabaho.
Agira ati “Ubu mba muri Rwezamenyo, ndikodeshereza. Impamvu numva uburaya ntabuvamo ni uko ari bwo bumbeshejeho, niho mbona amafaranga makeya antunze, ariko wenda mbonye uburyo bundi nabuvamo nabuvamo.”
Mukamana Angelique agira inama abakobwa bose bakora umwuga w’uburaya ko bazajya babukora batabyereka abana babo, kuko kuri we ishusho y’uburere nyina yamuhaye avuga ko yamusigayemo nk’ikimenyetso kibi.
Agira ati “Ku bwanjye icyo nasaba ababikora nka njye ni uko bajya babikora ariko ntibabyereke abana babo kubera ko na mama wanjye yabikoraga nanjye mbireba ni na cyo cyatumye nanjye mbikora”
Avuga ko gukorera uburaya mu maso y’abana bituma na we akurana imico nk’iyo kandi akaba ashobora guhuriramo n’ibibazo nk’ibyo nawe yahuriyemo byo gufatwa ku ngufu.
Avuga ko abayeho yihebye, kuko atazi uko ejo he hazaza hazamera.
@Izubarirashe.rw

Exit mobile version