Umwarimu witwa Ntaganzwa Sylvestre uherutse gukora imashini zikarabya abantu ndetse zikanabatera imiti yica udukoko (Hand Sanitizer) umuntu atazikozeho, yitabye Imana azize indwara ya diyabete.
Iyi mashini yayikoze mu rwego rwo gufasha abantu kwirinda gukorakora ku bikoresho by’isuku hirindwa COVID-19. Amakuru y’urupfu rw’uyu mwarimu yemejwe n’umugore we Akingeneye Claudine mu kiganiro gito yagiranye na IGIHE.
Ati “Yapfuye mukanya nka saa saba, abaganga baravuga ko yazize diyabete, bayimubonyemo kuwa gatatu kwa muganga, yaguye mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe.”
Mu minsi ishize uyu mwarimu yararwaye ajyanwa mu bitaro bya Kibungo, aho yamaze iminsi mike asezererwa mu bitaro, kuwa mbere w’iki cyumweru yongeye kuremba biba ngombwa ko asubizwa kwa muganga agezeyo yoherezwa mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe, aho byemeje ko arwaye indwara ya diyabete ari nayo yamuhitanye.
Ntaganzwa yari umugabo w’imyaka 31, akaba asize umugore n’abana babiri. Yari amaze imyaka itanu yigisha ku ishuri ryisumbuye rya TTC Zaza nk’umwarimu wa siyansi kuva mu mwaka wa kane kugera mu mwaka wa gatandatu.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE mu minsi ishize Ntaganzwa yari yavuze ko yagize igitekerezo cyo gukora izi mashini nyuma ya gahunda ya guma mu rugo yashyizweho kubera icyorezo cya covid-19, yavuze ko bakimara gufunga amashuri yarebye ukuntu inzego z’ubuzima ziri kugira abantu inama yo gukaraba intoki kenshi ku munsi mu kwirinda iki cyorezo akifuza gutanga umusanzu.
Ati “Nararebye mbona dukeneye uburyo burenze ubwo twakoreshaga, urabona iyo abantu bagiye gukaraba kuri sanitizer bahuriza akaboko ku icupa, bajya gukaraba amazi bagahuriza akaboko ku isabune, nkibibona rero natangiye gutekereza ntakundi kuntu umuntu yakora imashini izajya ituma abantu bakaraba nta hantu bakoze kuko iyo bakora ahantu henshi bahahurira byongera ikwirakwiza rya covid-19.”
Ntaganzwa yakomeje avuga ko aribyo byatumye akora izi mashini zo mu bwoko bwa automatic, kugira ngo zize kuziba icyuho noneho bibe byafasha mu kwirinda coronavirus, yavuze ko mbere uo kuyikora yabanje gukora ubushakashatsi mu gihe cy’ukwezi kose ariko ngo aho yatangiye kuzikorera afite ubushobozi bwo gukora nibura imashini 20 ku munsi mu gihe yaba yabonye ibikoresho.
Nyuma yo kuvumbura ubu buryo uyu mwarimu yari yabonye abantu benshi bari bifuje kumutera inkunga mu rwego rwo kwagura ibikorwa, barimo abanyarwanda batuye mu mahanga na bimwe mu bigo byigenga bya hano mu Rwanda.
Igihe.com