Byabaye ubwo Guverineri Caritas Mukandasira yari ahaye umwanya abaturage ngo bamubaze ibibazo, mu Murenge wa Bushekeri mu Karere ka Nyamasheke kuri uyu wa 23 Kamena 2016 aho bita mu Gisakura.
Ntibyari byoroshye kwiyumvisha icyo umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 15 wambaye imyenda igaragaza ko ashobora kuba yiga, ijipo ya kaki n’ishati y’umweru, agiye kubaza Guverineri.
Mu ijwi rituje, yasabye Guverineri kumufasha kubona uko yabasha kwandikwa mu bitabo by’irangamimerere kuko kugeza ubu atazi inkomoko ye.
Yagize ati “Sinzi mama wambyaye gusa yambyaye atabana na papa, papa na we yaje gupfa atanyandikishije!”
Yakomeje agira ati “Iyo ngiye kwaka ibyangombwa bambwira ko nzana abantu bane bo mu muryango wa papa, kandi ntabo akigira habe n’umwe, aho mama akomoka simpazi n’abo bavukana simbazi, umuryango undera na wo ntacyo ubiziho”.
Uyu mwana w’umukobwa akimara kuvuga aya magambo abantu benshi bahise bimyoza, ndetse abafite imitima yoroshye amarira atangira gushoka ku matama.
Guverineri Mukandasira yahise asaba ko ikibazo cy’uwo mwana w’umukobwa cyakurikiranwa akazabasha kwandika mu bitabo by’irangamimerere.
Ushinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Bushekeri, Ntagayisha Claude, yavuze ko bagiye gukora iperereza kugira ngo hamenyekane inkomoko ye.
Ngo bazamufasha gutanga ikirego mu rukiko kugira ngo azabashe kwandikwa mu bitabo by’irangamimerere, ariko amwizeza ko irangamuntu yo nayikenera azayihabwa.
Yagize ati “Aracyari umwana tuzamufasha kugeza ikirego mu rukiko, abashinzwe ubufasha mu mategeko mu karere, MAJ, natwe tugiye gukora iperereza duhereye mu mudugudu kugira ngo tumenye inkomoko ye n’ababyeyi be aziyandikaho ariko nakenera indangamuntu yo tuzayimuha”.
Bivugwa ko uyu mwana yaba yaratawe na nyina akamusigira se, uyu mwana ntazi nyina ntazi n’amazina ye.
– See more at: http://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-rwanda/article/umwana-yabwiye-guverineri-ikibazo-cye-bamwe-baraturika-bararira#sthash.m56Arj6l.dpuf