Site icon Rugali – Amakuru

Birababaje: Umugore Milimo yasize yanze ko ashyingurwa

Umugore wasizwe n’ Umunyememari Milimo Gaspard wari usanzwe akora ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali, yanze ko bashyingura umurambo wa nyakwigendera, avuga ko atiteguye.
Kuri iki Cyumweru tariki 15 Gicurasi 2016, inshuti, abavandimwe n’abandi bari baziranye na Nyakwigendera, bari bakoranye bitegura gushyingura Milimo uheruka kwitaba Imana azize uburwayi, ariko batungurwa no kumva ko badahita bashyingura kuko umugore we atabyiteguye.
Umwe mu bari biteguye gushyingura wari mu rugo rwa Nyakwigendera ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, yabwiye IGIHE ko umugore wa Milimo bari baratandukanye, ariko ntibahabwa gatanya ya nyuma n’amategeko.
Ati “Harimo ibibazo bitandukanye, imitungo, bagiye baregana kuva kera, baza gutandukana abana basigara babana na nyina. Uyu munsi rero twaje gushyingura, avuga ko atarabyitegura ko bamushyingura, biza kuba ngombwa ko umurambo usubizwa mu buruhukiro ku Kacyiru, umuryango ukabanza gukora inama yemeza umunsi bahurizaho wo gushyingura.”
Uwo mugore wasizwe na nyakwigendera ngo byose yabyanze atari mu rugo rwaruhukirijwemo Milimo ubwo hitegurwaga kujya kumushyingura, kuko aba mu rundi rugo ruri mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali.
Undi mugabo wo mu kigero cy’imyaka 40 waje gushyingura aturutse mu ntara y’u Burasirazuba, yavuze ko ari ubwa mbere abonye ibintu nk’ibyo.
Ubwo Umunyamakuru wa IGIHE yageraga mu rugo rwa Nyakwigendera, abagize umuryango we bari mu myiteguro yo gukora inama, igomba gufata umwanzuro wo kugira ngo hemezwe igihe nyacyo cyo gushyingura.
Milimo wari umucuruzi ufite amazu y’ubucuruzi Nyabugogo, yapfiriye mu bitaro i Nairobi muri Kenya kuwa Gatatu w’iki cyumweru.
Milimo Gaspard w’imyaka 60 yari amaze iminsi itari mike yibera muri Kenya, akaba yaramenyekanye cyane kubera ikibazo yagiranye n’Umujyi wa Kigali mu 2004 ubwo inzu ye y’ubucuruzi iherereye Nyabugogo hafi y’Ikiraro gitandukanya Umurenge wa Kimisagara n’uwa Gatsata yari igiye gusenywa kuko yubatse mu gishanga.
Iki kibazo cyageze no kuri Perezida Kagame, hafatwa umwanzuro ko iyo nzu idasenywa kuko yari yarubatswe ubuyobozi burebera ikagera aho yuzura ntawe umuhagaritse.
Milimo yasize umugore n’abana bane.
imageUrugo rwa Mirimo ruherereye ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali
Source: Igihe.com

Exit mobile version