Site icon Rugali – Amakuru

Birababaje–>Top Tower Hotel irazira ko icura abakiriya umutamenwa wa Kagame Kigali convention Center

Bite bya Top Tower Hotel imaze amezi arindwi ifunzwe by’agateganyo n’Umujyi wa Kigali? Hotel Top Tower ituranye n’inyubako ya Kigali Heights na KBC iri kuvugururwa, hafi ya Kigali Convention Center, uyigezeho kuva muri Kamena 2016 yakirwa n’ibyapa byerekana ko ifunze ukabona n’ushinzwe umutekano yicaye nta muntu uhagana.

Iyi hoteli yari inafite umwihariko w’aho abanyamahanga bamenyereye gukiniramo urusimbi rugezweho ruzwi nka ‘Casino’, kuwa 22 Kamena 2016, Umujyi wa Kigali watangaje ko wakemanze ubukomere bwayo, urayifunga by’agateganyo, uha ikigo cyitwa ‘St Joseph Engineering Company’ imirimo yo kugenzura ugukomera kwayo.

Iki kigo gifite inzobere mu bwubatsi cyakoze raporo, kiyishyikiriza Umujyi wa Kigali muri iyi minsi, nawo mbere yo kuyakira ugira icyo uyivugaho.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Umuyobozi ushinzwe imiturire n’imyubakire mu Mujyi wa Kigali, Mugisha Fred, yasobanuye aho bigeze ngo iyi nyubako ibe yafungurwa, cyangwa hagira ikindi cyemezo gifatwa.

Yagize ati“Byarakozwe, St Joseph barabizana kugira ngo abatekinisiye bacu barebe ko bakoresheje inzira zisabwa zose, ko nta kibazo koko… Bari bayigaragaje ko nta kibazo ku miterere, ariko Umujyi wa Kigali utanga inama nke z’ibyo bagomba kugaragaza na none kugira ngo hafatwe umwanzuro. Ubu bari batarabizana.”

Mugisha yatangaje ko nta gihe ntarengwa cyatanzwe ngo ikigo cya St Joseph kibe cyatanze raporo ya nyuma, ikurikira ibyo cyari cyazanye cyerekana ko iriya hoteli ikomeye nta kibaza yateza abayigana.

Nubwo ifungwa by’agateganyo hari hatangajwe ko hagenderewe ku gusuzuma ubukomere bwayo, Mugisha yakomeje avuga ko atari byo gusa, igikuru cyari no gusaba gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera.

Yagize ati “Tumwandikira twamubwiye ko bidahuye n’igishushanyo mbonera.” Aha asobanura ko kabone nubwo raporo ya St Joseph yakwemeza umwanzuro ntakuka ko ubukomere bwa Top Tower ari nta makemwa, ntibyayiha kongera gukora.

Umujyi wa Kigali uvuga ko bicaranye na nyiri Top Tower Hotel, yerekwa ibikenewe, hakorwa imbanzirizamushinga iganisha mu kujyanisha n’ibiteganywa n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali.

Mugisha ntiyasobanuye byinshi ku mushinga w’uko iyi nyubako yazavugururwa, yavuze ko ikibanze ari ukubahiriza ibisabwa. Agaragaza ariko ko mu biteganyijwe muri kiriya gice cya Kimihurura, ibikorwa bya Hotel byemewe.

Atanga urugero, Mugisha yavuze ko mu kureba ko hubahirijwe igishushanyo mbonera harebwa niba hateganyijwe nk’inzu y’amagorofa 12, niba ari hoteli ikenewe hariya hakarebwa ko ifite imyanya ikwiye, niba ubutaka bwarakoreshejwe neza mu kibanza inyubako iteretsemo, niba aho igomba kuba ifatira ku muhanda hahagije n’ibindi.

Ibikenewe byose Umujyi wa Kigali uvuga ko wabimumenyesheje, kandi ko ukeka ko ari byo nyirayo ari kubahiriza. Mu gihe azuzuza ibyo asabwa, akaba ari bwo yazongera gukora.

Ku Kuba niba inyubako ya Top Tower Hotel yazaguma uko iteye ubu, Mugisha yagize ati“Ibyo simbizi kuko biterwa n’amahitamo ye, ashobora kuyongera, ashobora kuyivanaho, biterwa nawe nyir’ikibanza [uko byitwa iyo bitujuje igishushanyo mbonera], biturutse ku ndoto ze n’ibyo ashaka niwe utwereka indoto ze akazubakamo ibijyanye n’igishushanyo mbonera.”

Yerekana ko ubu nka KBC ituranye n’iyi Hotel iri kuvugururwa, n’ibindi bibanza bikaba bigomba kubahiriza igishushanyo mbonera.

Umujyi wa Kigali uvuga ko atari Hotel Top Tower gusa yasuzumwe, n’izindi nzu zose zikemanzwe ugukomera zirapimwa, by’umwihariko ku zubatswe kera.

Inyubako ya Top Tower Hotel yafunzwe by’agateganyo amezi arindwi arashize

Umuyobozi ushinzwe imiturire n’imyubakire mu Mujyi wa Kigali, Mugisha Fred

Inkuru bifitanye isano : Hotel Top Tower yafunzwe, harakemangwa ugukomera kwayo

mathias@igihe.rw

http://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bite-bya-top-tower-hotel-imaze-amezi-arindwi-ifunzwe-by-agateganyo-n-umujyi-wa

Exit mobile version