Site icon Rugali – Amakuru

Birababaje: Mu turere 10 gusa abana 818 batewe inda! 63% bigaga ‘primaire’ muri 2016 mu Rwanda

Ni imibare yatangarijwe mu nama ku kwiga ku kibazo cy’uburenganzira bw’abana no kubarinda ihohoterwa ihuriwemo n’abahagarariye amadini, Leta n’imiryango itayegamiyeho birebwa n’uburenganzira bw’abana. Ubushakashatsi bw’Umuryango CLADHO bwakorewe mu turere 10 gusa mu Rwanda bwagaragaje ko mu mwaka ushize abana bari munsi y’imyaka 18 batewe inda nk’uko byavuzwe na Me Emmanuel Safari Umunyabanga Nshingwabikorwa wa CLADHO.

Ubu bushakashatsi bwakorewe mu turere twa Nyarugenge, Gasabo, Kicukiro, Kamonyi, Huye, Karongi Nyamasheke, Rwamagana, Bugesera na Gicumbi. Kenshi aba bana bazitewe n’abantu babafiteho inshingano, abaturanyi cyangwa ababarera, akenshi kandi ugasanga bari basanzwe barabamenyereje kubakoresha imibonano mpuzabitsina mbere yo kubatera inda.

Mu karere ka Huye honyine ngo habaruwe abana 116 muri aba 818 ni naho habaruwe benshi. 42% by’aba bana batewe inda ni abavuka mu miryango ivukamo abana bari hagati ya bane na batandatu.

63% by’aba bana batewe inda bigaga amashuri abanza, 37% nibo bari bageze muyisumbuye.

Mu kwa 11 umwaka ushize, umwe mu bana batewe inda afite imyaka 12 (ubu afite 13) yaje mu rukiko rwa Gasabo gushinja uwayimuteye ahetse umwana yabyaye.

Imibare kandi ivuga ko 69% by’aba bana n’imiryango yabo batazi uburenganzira bwabo kuko batigeze baregera icyaha bakorewe.

Muri aba bana batewe inda abatarenze 90 nibo gusa bemeje ko bari basanzwe bafite ubumenyi bucye ku buzima bw’imyororokere.

Aba bana batewe inda abagera kuri 87% bemeje ko bari basanzwe basambanywa n’ababateye inda mbere yo gutwita.

Ababateye inda usanga ahanini ari abaturanyi ubundi bene wabo.

Muri iyi nama byavuzwe ko ikigero cyo kuregera iki cyaha kikiri hasi kuko nko muri aba bana 5% gusa ari bo baregeye Police icyaha kigikorwa.

Ibi bituma benshi mu bakoze iki cyaha ku bana n’ubu bakidegembya.

Mme Urujeni Martine umuyobozi ushinzwe serivisi zo kwegereza ubutabera abaturage muri Minisiteri y’ubutabera avuga ko ubusanzwe ibihano kuri iki cyaha bihari ariko hakwiye no gushakwa ingamba zo gufata ababikoze.

Muri iyi nama Bishop John Rucyahana yasabye abanyamadini kurushaho gufasha umuryango kwirinda ibyatuma abana bahohoterwa bigakorwa binyuze mu kubigisha ibintu bifatika bishingiye kuri Bibiliya.

Mme Nadine Umutoni Gatsinzi Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Iterambere ry’Umuryango  yashimiye ariko anasaba amadini kurushaho kugira uruhare mu gutuma abantu batinya ibyaha birimo no guhohotera abana.

Umutoni yasabye ko habaho imikoranire y’inzego bireba mu gukora ubukangurambaga bugamije gukumira ibikorwa nk’ibi.

Mme Nadine Umutoni Umunyamabanga uhoraho

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

Exit mobile version