Amahoro bacibwa anyuranyije n’amategeko ku bicuruzwa arabahombya. Abatuye Akarere ka Kamonyi bavuga ko gucibwa amahoro ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi bajyanye ku isoko, bibadindiza, aho basanga ntacyo bageraho. Iteka rya Perezida wa Repubulika no 25/01 ryo kuwa 09 Nyakanga 2012, riteganya ko umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi utishyura amahoro iyo ari umuhinzi ubyijyaniye ku isoko.
Mu masoko atandukanye yo mu Karere ka Kamonyi, usanga abahinzi binubira amahoro bakwa iyo bajyanye itungo cyangwa umusaruro w’imyaka yabo mu isoko. Bamwe mu barema isoko rya Gacurabwenge riterana buri wa gatandatu, bavuga ko ayo mahoro atuma bagurisha ku giciro gito kuko akenshi nta mafaranga yo gusora mbere baba bafite.
Nirere Aaron ati “Nawe se, ugiye kugurisha kubera ubukene ufite mu rugo, waba ukigera mu isoko bakaba bakwatse 500frw. Ubwo se baba babona wayakura he? kandi n’iyo ibuze abaguzi, urongera ukayisorera ngo ubone kuyisohora mu isoko”.
Mukasekuru Pascasie, we avuga ko yatanze amahoro maze agurisha inkoko yari ajyanye ku isoko amafaranga atayikwiye.
Ati “Narahageze bati tanga 300RWf y’iyo nkoko, mbabwiye ko ntayafite, bambwira ko nibagaruka ntarayabona bayijyana, nahisemo kuyitangira 1500RWf kandi yari isake yari kuvamo 3000RWf.
Ubuyobozi bw’akarere ntibuhakana ko hari aho abasoresha baka amahoro n’abahinzi ngo bikaba ari amakosa nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere Bahizi Emmanuel abivuga.
Ati “icyo kibazo twaracyumvise, tuganira n’abakira imisoro tubabuza gusoresha abaturage, ariko niba hari aho bigikorwa ubwo babimenyesha ubuyobozi tukagikemura kuko hasoreshwa abacuruzi”.
Ikibazo cy’amahoro yakwa abahinzi n’aborozi ku musaruro, cyatangiye kuvugwa mu myaka ishize imisoro y’akarere yakwa na Rwiyemezamirimo, ariko na nyuma ya 2015, ubwo kwakira imisoro byeguriwe isosiyeti yitwa Ngali iki kibazo kiracyakomeje.
Kigalitoday.com