Site icon Rugali – Amakuru

Birababaje! Leta ya Kagame ikomeje guhohotera abaturage yitwaje COVID-19 na HRW irabihamya

Birababaje! Leta ya Kagame ikomeje guhohotera abaturage yitwaje COVID-19 na HRW irabihamya

Mwari muzi n’ibindi ku Rwanda: Leta ya Kagame yongeye gutungwa agatoki na Human Rights Watch (HRW). Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Lt Col Dr Tharcisse Mpunga, aherutse kuvuga ko ibyemezo byafatiwe Akarere ka Musanze bijyanye n’uburyo ubwandu bwagiye bwiyongera muri ako Karere umunsi ku wundi, agaruka ku bushakashatsi bwa MINISANTE bwagaragaje ko mu bantu bapimwe muri uwo mujyi 13% basanganywe ubwandu bwa COVID-19.

Mu gushyira mu bikorwa ingamba zashyiriweho aka karere, Ubuyobozi bwashyizeho imodoka ebyiri za Coaster zigenda mu mihanda zifata abakomeje kunyuranya n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ku bufatanye na Polisi, aho mu isaha imwe izo modoka zishyizweho hahise hafatwa abarenga ijana batambaye udupfukamunwa bajyanwa muri sitade bafatirwa ibihano.

Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwa #HRW muntu wavuze ko ifatwa rya hato na hato rya rubanda rugufi rikomeje mu Rwanda

Iryo hohoterwa ntiryigeze rihagara mu #Rwanda. Uwo muryango wasabye u Rwanda kubahiriza ibyemejwe n’urukiko rw’Afrika mu kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu no guhagarika gushinja ibyaha abakene.

Erega gukena ntabwo ari ingeso nta n’ubwo ari icyaha. Urwo rukiko rwasanze guhagarika no gufunga abantu kubera ko bamabaye nabi imyenda isa nabi, kubera ko birirwa bagenda genda ntacyo bakora, kubera ko nta kazi bafite ko binyutanije n’itegeko ryashyizweho n’umuryango nyafurika mu kubungabunga uburenganzira bwa muntu. Uwo muryango uuga ko kugenda genda ntacyo ukora aribyo “vagabondage” bihanirwa mu Rwanda guhera mu mwaka 2006.

Leta ya #PaulKagame yongeye gutungwa agatoki. Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu wari wabivuze none wongeye gushinja leta ya Kigali gufata no bugafunga budakurikije amategeko abantu birirwa bagenda genda. N’ubwo kubura umukoro bitakiri icyaha mu Rwanda, umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu mu Rwanda uvuga ko iryo fatwa rya hato na hato rikomeje mu Rwanda.

Hejuru y’ibyo bagerekaho no kubakubita bakabagira intere. Urugero rwa hafi ni abaherutse gufatwa mu Musanze bafungiwe muri stade bararamo ngo ntibubahirije amasaha yo kuba bageze mu ngo zabo. Ababyeyi babarajije ukubiri n’abana babo harimo n’abakiri ibitamba mbuga. Bamwe ngo babaziza ko banyweye inzoga bagasinda. Abandi amasaha yabafashe bakirimo gushaka amahaho.

Abo bose bafashwe ni babandi batagira epfo na ruguru bava murugo bakirirwa bagenda genda bagira ngo barebe ko bwa kwira wenda hari ubahaye n’akajana ngo barebe ko baramuka. Ni babandi batagira isabuni yo gufura usanga imyenda yarabacikiyeho kubera ubukene.

Abayobozi bavuga ko iryo fatwa rya hato na hato riri mu ngamba bafashe zo guhasya Covid-19 ariko ahubwo nibwo buryo bwo kuyikwizakwiza bworoshye kuko abantu babafungira ahantu hamwe mu kavuyo.

Nyuma yo gushyirwa mu majwi mu mwaka w’2015, leta y’a Kigali yafunze ikigo k’igikondo ahafungirwaga imburamikoro aribo vagabonds, mayibobo, abasabiriza, n’abazunguzayi n’abacuruza udutaro. Abo bose bafungirwaga muri prisons zitazwi mu mujyi wa Kigali.

Exit mobile version