Site icon Rugali – Amakuru

Birababaje: Kwiba kubera inzara NZARAMBA bisigaye bihanishwa gupfa mu Rwanda

Nyamagabe: Umugabo yibye igitoki mu murima baramukubita baramwica. Polisi y’u Rwanda iramaganira kure abantu bishora mu bikorwa bibi byo kwihanira mu gihe bafashe ukekwaho gukora icyaha runaka, ikabasaba guhita babimenyesha inzego zibishinzwe kuko kwihanira ari icyaha kandi gihanwa n’amategeko. Ubu butumwa butanzwe nyuma y’uko mu karere ka Nyamagabe abagabo babiri bafashwe nyuma yo kwivugana uwo bakekagaho ubujura.

Byabaye mu ntangiriro z’iki cyumweru mu kagari ka Kagano ho mu murenge wa Kitabi muri Nyamagabe, ahagana saa mbiri za mu gitondo ; ubwo Nsanzimana w’imyaka 21 na Hakorineza Theoneste w’imyaka 29 bakubitaga ndetse bagakomeretsa ku buryo bukomeye uwitwa Vuganeza Misigaro; ku buryo yaje kwitaba Imana azize ibyo bikomere mu gihe abaturage bageragezaga kumujyana kwa muganga.

Nsanzimana na Hakorineza bakekwaho ubu bugizi bwa nabi bahise bafatwa, bakaba baravuze ko icyabateye gukora aya mahano ari uko bamufatiye mu murima wabo arimo kwiba igitoki.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) André Hakizimana yagize ati:” Iyo umuntu akekwaho icyaha runaka, akwiriye gushyikirizwa inzego z’ubutabera kuko zifite ububasha bwo kubikurikirana, kuko iyo wihaniye cyangwa wikemuriye ikibazo; ntibyemewe kuko nabyo ubwabyo ni icyaha kandi bihanwa n’amategeko”.

CIP Hakizimana yakomeje avuga ko uruhare rw’abaturage ari ngombwa mu gukumira no kurwanya ibyaha cyane cyane iyo habayeho guhererekanya amakuru.

Yakomeje avuga ko aba bakekwaho ubu bugizi bwa nabi byari kuba byiza iyo babimenyesha abaturage n’izindi nzego, bityo agafatwa agashyikirizwa Polisi igakurikirana icyo kibazo.

Ubujura budaciye icyuho buhanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugera ku myaka ibiri; ariko ibyo bakoze byo bihanwa n’ingingo y’151 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cy’u Rwanda; igifungo bashobora kuzahabwa kikaba kiri hagati y’imyaka icumi na cumi n’itanu.

Ukwezi.com

Exit mobile version