Site icon Rugali – Amakuru

Birababaje: Kuki leta ya Kagame idafasha umugore wa Minisitiri Kanimba kujya kwivuza hanze?

Tega amatwi abazi umuryango wa Minisitiri Kanimba ufite umufasha urwaye indwara ikomeye cyane kandi idashobora kuvurirwa mu Rwanda ariko leta ya Kagame ikaba yaranze gufasha umufasha we kujya kwivuza hanze. None se niba umugore wa Minisitiri adafashwijwe ubwo ba rubanda giseseka bigenda gute? None se koko Minisitiri Kanimba yabuze amafaranga yo kujya kuvuza umugore we hanze cyangwa leta ya Kagame yamushyizeho amaniniza?

Umuhungu wa Minisitiri Kanimba witwa Fabrice yari yashyize kuri GoFundMe itangazo atabariza mama we umubyara ngo abantu bamufashe barebe ko bamujyana kumuvuza hanze. Ariko igitangaje nuko nkanzeho ngirango nanjye mbafashe mbona babisibye. Ese ni Kagame na leta ye babasabye kubisiba?

Nawe irebere hasi aha urukuta rufunguka iyo ukanze kw’intangazo rya Fabrice Kanimba ushaka ko abantu bafasha mama wiwe. Ntawamenya wasanga ibukuru babategetse kubikuraho ngo barabasebya. Birababaje!
Chris Kamo
USA

Exit mobile version