Site icon Rugali – Amakuru

Odda Paccy, umwana w’umukobwa abaye icyamamare kubera ivogonyo n’ubuswa bwa Bamporiki

Birababaje kubona Itorero riyobowe na Bamporiki utazi kwandika IKINYARWANDA.

Odda Paccy, umwana w’umukobwa abaye icyamamare kubera ivogonyo n’ubuswa bwa Bamporiki wihaye kwigana Sebuja Intore izirusha intambwe ngo aragira Odda Paccy ikigarasha none Bamporiki niwe uhindutse ikigarasha biturutse kw’ibarwa yanditse yuzuyemo amakosa nkaba nizera ko abayibonye haba ku rupapuro cyangwa kuri mudasobwa mwahise muyijugunya mu kimpoteri (Trash) kuko ari ikigarasha nkuwayanditse.

Gusa yagize uyu mukobwa Odda Paccy icyamamare kuko njye nta nubwo nari muzi. Numvise indirimbo Bamporiki amuziza none nayikunze kandi niyemeje kumva indirimbo ze zose mu rwego rwo kumushyigikira nkaba nsaba inshuti zanjye zose kuri Facebook na Twitter kumfasha tugatera inkunga uyu mwana w’umukobwa Odda Paccy twumva indirimbo ze kandi tuzisangiza abandi.

 

Exit mobile version