Site icon Rugali – Amakuru

Birababaje kubona abajenerali ba RDF ya Kagame nka Kabarebe bamaze kuba nk’abagore b’ INJAJWA

Birababaje kubona General Kabarebe agiye kugenda yanduranije aho uwatinyuka akamwita INJAJWA ataba abeshye!

Injajwa mu Kinyarwanda bivuga iki? Injajwa n’umuntu uvuga ibintu by’amazimwe abeshyera mugenzi we cyangwa umuntu w’inshuti cyangwa wahoze ari inshuti. None se hari aho ibi bisobanuro bibeshya?

Gen Kabarebe aribeshya kuko nubwo yibwira ko yibwira ko yangisha General Kayumba abanyarwanda hari benshi babona ibyo avuga nk’ubugwari kandi aho kwanga Gen Kayumba ahubwo babona Kabarebe nk’ikigwari aho kwifata nka General kifata nk’abakozi bo mu rugo kuko nibo tumenyereye ko aribo akenshi bashinjwa kuzimura no kujajwa!

Njye ndemeranya na Maj Rutayomba ko Kabarebe ari mu mazi abira kuko biriya bitagobye kuvugwa na General witwa ngo yarize ndetse na caporal ntiyatinyuka kuko nawe azi kurasa ahubwo biriya yavuze byakavuzwe n’umwikorezi w’ibibindi utazi gusoma no kwandika.

Kabarebe turabizi arafunze azirako Sebuja Kagame yamenye ko atunze Miliyoni 100 z’amadorari yamuhishe none kumuzana hariya ngo imbere yabariya basirikari nta kindi nukwigura no gushaka icyo babona bahakana ibyanditswe mu binyamakuru cyangwa kuri za radiyo ahubwo Kabarebe nashake ashimire abamutabarije harimo na Radio Itahuka ya Gen Kayumba.

Exit mobile version