Abashoferi b’abaminisitiri mu rujijo ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwabo mu kazi. Abashoferi batwara bamwe mu bari muri Guverinoma bavuga ko bakora akazi kavunanye nta kontaro, bakumva ko hari byinshi badahabwa bakwiye ariko Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ivuga ko bitiranya ibyo leta ibakorera n’ibyo uwabahaye akazi abagomba.
Nubwo umushoferi wa Minisitiri atari umukozi wa leta, yifuza ko na we agira amasezerano y’akazi yanditse, akabona n’ibiyaherekeza nk’uko buri mukoresha abishishikarizwa.
Abashoferi baganiriye na IGIHE bavuga ko batiyumvisha uburyo abakoresha babo nka ba Minisitiri, birengagiza kubaha kontaro mu gihe hari itegeko rivuga ko buri mukozi wese ukoze amezi atandatu agomba kuyihabwa.
Umushoferi umaze imyaka itatu atwara Minisitiri ariko tutatangaza amazina ye mu kurengera akazi ke, yagize ati “Nta kintu kimbabaza nk’uburyo uca ku bantu utwaye imodoka bakagira ngo wamaze gukira kandi mu by’ukuri nta kintu wifitiye, waba se uhembwa ibihumbi 120 cyangwa 100 Frw, ufite umugore n’abana, wishyura inzu muri Kigali bikakumarira iki koko?”
Akomeza avuga ko n’ayo mafaranga ayahembwa mu ntoki, ntanyura kuri banki ngo abe afite n’ubushobozi bwo kuba yakwaka inguzanyo ngo akore ikindi cyamuteza imbere. Nubwo avuga atyo, nta yandi mahitamo arakomeza akagakora mu gihe nta kandi kamutunga afite.
Undi na we yagaragaje ko buri mushoferi w’umuyobozi muri leta agendana ibibazo bitandukanye na mugenzi we bitewe n’uwo atwara ariko bagahurira ku kuvuga ko ari akazi katoroshye.
Yagize ati “Ikibazo kiri ku isonga ni ugukora amasaha y’ikirenga tugakora nta kiruhuko kandi na none ya masaha ntituyahemberwe n’ubusumbane bw’imishahara … Hari abahemwa ibihumbi 100 Frw, ab’ibihumbi 150 n’abandi bahabwa ibihumbi 200 Frw, kandi akazi ari kamwe.”
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, yabwiye IGIHE ko azi iby’icyo kibazo cy’abashoferi bashaka kontaro ariko ashimangira ko uwabahaye akazi atari leta, umukoresha we agomba kuyimuha.
Yagize ati “Uwahaye umushoferi akazi na we agomba kumukorera amasezerano nk’uko bikorwa n’ahandi ku bandi bakozi batari aba ba Minisitiri, afite n’uburenganzira niba avuga ko amafaranga ye agomba guca muri banki wabimufasha kugira ngo bikorwe kuko ni uburenganzira bwe.”
Yakomeje avuga ko abashoferi hari igihe leta ibaha amafaranga batwaye Minisitiri mu butumwa bw’akazi, bakagira ngo n’ibindi bikwiye guhabwa umukozi yabibaha.
Yatanze urugero bagiye nko mu butumwa i Muhanga, Rwanyindo ati “Ntabwo ari njye uzishyura amafaranga y’umushoferi kuko ndi mu by’akazi, niyo mpamvu Minisiteri aho nkorera inyishyurira uwo mukozi amafaranga y’ubutumwa; kubera ko babona ibyo bintu bakeka ko n’ibindi Minisiteri igomba kubibakorera, ntabwo ari byo. Ibindi ni Minisitiri ugomba kubikora kuko biba ari iby’umuntu ku giti cye.”
Ku kibazo cyo guhembwa mu ntoki ku buryo banki zitabaguriza, Rwanyindo yavuze ko nk’uwe amusinyira sheki, akajya kuyishyira kuri konti ye, akumva ko ubwo yabona ko buri kwezi hari ayo yishyurirwa.
Ariko abashoferi bo bavuga ko kuyahabwa mu ntoki umuntu ahita ayakoresha, byongeye n’uyijyaniyeyo akaba atakwaka inguzanyo ku mushahara kuko nta kiba kigaragaza ko ahembwa.
Umuyobozi ushinzwe abikorera n’imigendekere myiza y’umurimo muri MIFOTRA, Twahirwa Alexandre, yabwiye IGIHE ko hamaze gukorwa imbanzirizamushinga y’amasezerano y’akazi abaminisitiri baha abashoferi babo.
Yagize ati “Icyo twakoze ni amasezerano y’icyitegererezo baheraho bashaka kugira icyo bahinduraho. Turangije kuyashyikiriza inzego bireba ngo ziyoherereze ba Minisitiri kugira ngo ababishaka bagire icyo bayakoraho.”
Ariko Twahirwa yasobanuye ko ibikubiye muri iyo mbanzirizamushinga igaragaza ibikubiye muri iyo kontaro, si itegeko ko buri minisitiri abikurikiza kuko ahanini bizaterwa n’uko buri wese abona umushoferi we.
Yakomeje asaba abashoferi batagira amasezerano y’akazi n’ubwishingizi kubigeza ku nzego zibishinzwe kugira ngo bikurikiranwe kuko atari abashoferi bose batagira kontaro.
Abashoferi bo bashaka kurengera akazi kabo bigengesera kugaragariza byeruye ba shebuja ko babangamiwe n’icyo kibazo cyo kutagira amasezerano y’akazi, ariko bakumva ko nka Minisitiri yagakwiye kuba intangarugero no ku bandi bakoresha, itegeko ry’umurimo rikubahirizwa.