Komisiyo y’Igihugu y’abana ihuza ubwinshi bw’abana bo ku muhanda no kuba hari ababyeyi batezuka ku nshingano zo kurera, ku buryo umwana abura mu rugo ukagira nta cyabaye.
Mu bukangurambaga bugamije kureba intandaro y’ikibazo cy’abana bo mu muhanda, Dr Uwera Claudine Kanyamanza uhagarariye NCC yavuze ko mu bihugu biteye imbere iyo umwana agaragaye ari wenyine biba ikibazo mu muryango, nyamara mu muryango nyarwanda bigasa n’aho umana arutwa n’itungo.
Yagize ati “Ahandi bateye imbere umwana n’iyo umusanze ari wenyine birasakuza, hano mwese murabizi n’iyo urukwavu rubuze… umutekano dufite uteye ubwoba njyewe njya ndara ntanakinze ntanafite ubwoba, ariko umwana akabura ntibimenyekane ni ikintu gikomeye cyane!”
Komisiyo y’igihugu ishinzwe abana (NCC) iravuga ko 70% byaba bana bari mu muhanda bafite ababyeyi, ariko ko abo babyeyi batabitaho ku buryo mu gihe urukwavu rubura bagahangayika, umwana arabura ntibabyiteho.1
Ibi iyi komisiyo yabitangaje ubwo Ikigo Marembo cyita ku bana b’abakobwa bava mu muhanda cyatangizaga ubukangurambaga bugamije kureba uri ku isonga mu gutuma ikibazo cy’abana bo mu muhanda kidakemuka bwahawe insanganyamatsiko igira iti “Child Rights Violation, who to blame?”
Dr Uwera Claudine Kanyamanza uhagarariye NCC avuga ko amakuru yavuye mu bushakashatsi yagaragaje ko abana benshi bari mu muhanda baba bafite ababyeyi, hakaba hagiye gushyirwa imbaraga mu gushishikariza ababyeyi kwita ku bana ndetse no guhagurukira guhana abateshuka ku nshingano zabo.
Yagize ati “Icyo navuga ni uko amakuru twabonye mu bushakashatsi buheruka gukorwa, ni uko 70% by’abana bari mu muhanda bafite ababyeyi, murumva imbaraga zisabwa uko zingana ku muryango.”
Soma: Kutitabwaho bituma abana bakura badindira mu bwenge – Ubushakashatsi
Kuba hariho amategeko arengera abana ariko hakaba hakigaragara ababyeyi babatererana ariko ntibahanwe ngo ni ikibazo cy’imikoranire hagati y’inzego z’ibanze n’imiryango kuko ngo izi nzego zigiye zikurikirana ibibazo biri mu ngo byakumirwa ko hagira abana bisanga muri ubu buzima.
Umuyobozi w’ikigo cyakira abana b’abakobwa bo mu muhanda gikorera mu karere ka Gasabo Marembo, Nsabimana Nicolette asanga kureberera aba bana bidakwiye kuba ibya MIGEPROF gusa kuko ngo kera iki kibazo kitabagaho kandi abana barabaga imfubyi ariko ntibandagare.
Akomeza avuga ko aba bana bajya mu muhanda kuko baba batabonye abo batura ibibazo byabo, ndetse bamwe mu bakabarengenuye bakaba baba batazi ibijyanye n’uburenganzira bw’umwana
Ati “Mu midugudu dutuyemo yose n’iyo ivamo abo bana, hari ibibazo byinshi mu miryango ariko ugasanga umwana ni we ubyishyura, birakwiye ko tuba ijwi ryabo no kudakomeza kurebera kuko aba bana bashobora kuvamo amabandi akomeye, abicanyi mbese abantu b’abanzi b’igihugu kuko ni abana bumva ko atari abana.”
Komisiyo y’igihugu ishinzwe abana ifite ibigo 23 byakira abana mbere yo gushakirwa cyangwa gusubizwa mu miryango, muri ibi hakaba harimo bibiri byakira abana b’abakobwa ari byo Marembo iherereye mu Karere ka Gasabo na Nyampinga iherereye mu Karere ka Huye.
Source: Izuba Rirashe