Rugali.com

Amakuru ashyushye yo mu karere

Birababaje -> Kicukiro: Umunyamideri Alexia Mupende Yishwe Atewe Icyuma

Bunyeshuri John umwe mu nshuti kandi wakoranye na Alexia Mupende mu bijyanye no kumurika imideri  yabwiye Umuseke ko bamenye iyi nkuru mbi muri uyu murogoba ko inshuti yabo Alexia yishwe.

Umukozi wo mu rugo rw’iwabo witwa Antoine Niyireba w’imyaka 23 niwe ushinjwa kwica uyu mukobwa amuteye icyuma mu ijosi kuko yahise anatoroka.

Impamvu yo kumwica ntiramenyekana neza.

Alexia Mupende yakoraga mu nzu y’imyitozo ngororamubiri (Gym) yitwa Waka iri ku Kimihurura.

Yari afite ubukwe tariki 16 Gashyantare 2019, umurambo we wahise ujyanwa ku bitaro bya gisirikare by’u Rwanda i Kanombe.

2012 yabaye umunyamideri umurika imideri neza kurusha abandi mu Rwanda

2012 yabaye umunyamideri umurika imideri neza kurusha abandi mu Rwanda