MC Monday afite inkovu yatewe no kuba Perezida yaranenze indirimbo ye ’Inyoni yaridunze’
Saga Assou Gashumba wamenyekanye cyane mu myaka yashize nk’umuhanzi n’umunyamakuru wakoreshaga izina rya MC Monday, yongeye kugaruka ku bihe bibi yahuye nabyo mu muziki we, nyuma y’uko Perezida Paul Kagame yanenze indirimbo ye yitwa “Inyoni” bamwe bakundaga kwita “Inyoni yaridunze”
Mu myaka yashize, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru, Perezida Kagame yabajijwe ibya muzika nyarwanda, aza kuvuga ko abahanzi nyarwanda bakiri hasi, maze atanga urugero rw’indirimbo yari igezweho icyo gihe yitwaga “Inyoni” ya MC Monday, kuva ubwo uyu muhanzi avuga ko byatumye muzika ye ihita idindira cyane, n’ubu akaba yongeye kugaragaza ko bikimushengura umutima, asangiza inshuti ze ku mbuga nkoranyambaga, icyifuzo yigeze kugira cyo guhura na Perezida Kagame akamubwira ibyamubayeho.
Iby’uru rwibutso rwa MC Monday bimaze imyaka ine, ni ibya tariki 15 Kamena 2012, ubwo yatangazaga amagambo agaragaza agahinda ke, icyo gihe akaba yaragize ati : “Uwampuza na Muzehe wacu namubwira ko yanteje abantu ! Ibyo yatekerezaga ko ari ibintu bisanzwe byagize ingaruka ku buhanzi bwanjye.”
Nyuma y’umwaka umwe, MC Monday yongeye kugaruka ku by’iyi ndirimbo ye, icyo gihe bwo akaba yaragize ati : “Nyuma y’uko Nyakubahwa Perezida Paul Kagame atanze urugero mu kiganiro n’abanyamakuru ku ndirimbo naririmbiye abana yitwa INYONI, abari babifitemo inyungu bakora ku maradiyo bahise bahagarika gucuranga indirimbo zanjye zose, ukibaza niba hari itegeko Nyakubahwa yatanze ryo kuzihagarika ! Nari umu MC wahamagarwaga kenshi muma events atandukanye, sinongeye gutumirwa kuyobora ibitaramo cyangwa izindi events. ibi byatumye ubuhanzi bwanjye busubira inyuma kuburyo bugaragara, kuva ubwo nabaye iciro ry’umugani, yewe babigiramo n’urwenya. Igikomeye muri ibyo ni uko n’izindi ndirimbo nziza nagiye nkora zitigeze zihabwa agaciro nyuma y’icyo gihe.”
Kuri uyu wa Gatatu, MC Monday bwo yagaragaje ko abona kuba Perezida Kagame yaranenze indirimbo ye bitari kuba ikibazo kuko anayiririmba yari igenewe abana. Aha yagize ati : “Iyo bavuga ko yanenze ntabwo yari imugenewe, ahubwo byari kuba ikibazo iyo ayishima kandi atari we yari igenewe. Kuri njye mbona nta mpamvu yo kuvuguruza igihangano cyane cyane ko atari kimwe nakoze, ikibazo kiri ku myumvire ndetse n’ubugome bwihishe mu mitima y’abanyarwanda. Iterambere rya bamwe rishengura imitima y’abandi bagahora bakubita agatoki ku kandi bagambirira kumusubiza inyuma, iyo bagize amahirwe babigeraho bitakunda bigahora bibashengura. Muri macye iyi ni isi nta kiyibamo kidafite impamvu ! Isomo ku bandi, isomo kuwo bireba cyangwa imigisha mu gihe kizaza.”
Ukwezi.com