Site icon Rugali – Amakuru

Birababaje! Huye: Nyuma yo kurandura karoti ze ngo bamutemeye ibigori

Huye: Nyuma yo kurandura karoti ze ngo bamutemeye ibigori

Umuyobozi w’Umurenge wa Kigamo Cassien Dukundimana avuga ko nyuma yo kumva ikirego cya Sinziyandemye bakoresheje inama n’abaturage mu rwego rwo kwamagana kiriya gikorwa.

Ati: “ Ejo hashize twakoresheje inama n’abaturage kugira ngo twumve neza uko ikibazo giteye. Mu nama abaturage bamaganye biriya bikorwa kandi turacyashakisha uwaba yarabigizemo uruhare.”

Ku rundi ruhande ariko Dukundimana avuga ko Sinziyandemye aterekana ibimenyetso by’abo akeka kumwangiriza imyaka bityo bikaba bigoye ko ubutabera bwatangwa.

Ngo ababwira ko afite amakuru y’abamwibye ariko ntatange ibimenyetso.

Avuga ko mu mezi yashize nabwo Jean Damascene Sinziyandemye yatatse ko bamurandiriye imboga za karoti kandi ko akeka ababikoze ariko ngo nabwo nta bimenyetso yatanze.

Dukundimana ariko yamagana abakora biriya bikorwa kuko ngo bigaragaza umutima mubi.

Yemeza ko hari ibiganiro ubuyobozi bukomeje kugirana n’abaturage bukabereka ububi bwo kwangiriza mugenzi wabo.

Kuba uwangije biriya bigori yaragiye yangiza igiti ku kindi kandi agakandagira mu bishyimbo bigaragaza ko byakozwe ku bushake.

Jean Damascene Sinzuwandemye ni umugabo wubatse ufite abana akaba n’umwe mu bacuruzi bo mu mudugudu wa Kabicuki, aho atuye.

Ni umurima wari uteyemo n’indi myaka

Byabereye mu murenge wa Kigoma mu Kagari ka Shanga

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

Exit mobile version