Hatangiye iperereza ku wakenesheje Wendy Waeni wigeze gutumirwa na Perezida Kagame. Abagenzacyaha muri Kenya batangiye iperereza kuri Joe Mwangi wari umujyanama w’umwana wo muri Kenya witwa Wendy Waeni, ufite impano ikomeye mu mikino ngororamubiri wanatumiwe na Perezida Paul Kagame.
Ku rubuga rwa Twitter, Ubugenzacyaha bwatangaje ko abakozi babwo mu ishami rishinzwe kurengera abana, batangiye gucukumbura ibijyanye n’ubuhemu buvugwa ku wari umujyanama we.
Buti “Abagenzacyaha bo mu ishami rishinzwe kurengera abana, uyu munsi batangiye iperereza kuri iki kibazo mu gihe hazaboneka ibimenyetso ko hari icyaha cyakozwe, amategeko azubahirizwa. Dushimiye abantu bose bagize uruhare mu gutuma tumenya aya makuru.”
Inkuru ya Wendy yamenyekanye mu kiganiro yahaye The Citizen TV, avuga ko Joe Mwangi wabaye umujyanama we yamunyunyuje imitsi akishakira inyungu ze bwite, bagatandukana nta n’urwana rwo kwishima uyu mwana akuye mu bikorwa yagiye akorana n’uyu mugabo mu myaka itanu ishize.
Yakomeje avuga uretse kuba Joe Mwangi yaramuririye amafaranga, ari nawe usigaye ukoresha imbuga nkoranyambaga ze ku buryo hari igihe ashyiraho ibintu atazi birimo n’ibisetsa abantu bakamwita umushizi w’isoni kandi arengana.
Joe mu gusubiza we yahakanye kuba yaragiye agendana n’uyu mwana mu bihugu bitandukanye anavuga ko nta ibyo kumurira amafaranga ari ukubeshya.
Yakomeje avuga ko umuntu waba afite ikimenyetso kimugaragaza ariko kumwe na Wendy hanze ya Kenya yakigaragaza, Umunyamakuru Eugene Anangwe ahita ayashyira hanze Joe ari kumwe n’uyu mwana mu Rwanda.
Ubu ntabwo yorohewe ku mbuga nkoranyambaga muri Kenya ndetse Duncan Ondimu uyobora Ibiro bikuru by’Ubushinjacyaha muri Kenya yanditse kuri Twitter avuga ko agiye gushakira uyu mwana ubutabera.
Yakomeje yibaza ukuntu umubyeyi atuma umwana akoreshwa muri ubu buryo mu gihe kirenze ukwezi, umwaka umwe bikagera ku myaka itanu.
Umunyamabanga w’Ishyaka Orange Democratic Movement (ODM), Edwin Sifuna, nawe yahishuye ko hari igihe bigeze kwemerera Wendy ibikoresho byo gukinana bakanamusinyira sheik, hashira icyumweru Joe Mwangi akaza kuyihinduza ashaka ko bayishyira mu mazina ye, byose agahita abihagarika.
Ku wa 12 Ukuboza 2014, ubwo Wendy Waeni yarimo asusurutsa abitabiriye ibirori by’umunsi w’ubwigenge bwa Kenya “Jamhuri Day” muri Nyayo Stadium bigakomereza mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu, yabashije kuganira na Perezida Uhuru Kenyatta wari kumwe na Madamu we, n’abandi bakuru b’ibihugu barimo na Perezida Kagame.
Ubwo yari amaze kuganira na bo, Ikinyamakuru Tuko.co.ke cyabajije Wendy Waeni ijambo rikomeye Perezida Uhuru Kenyatta yamubwiye, asubiza mu bwenge, avuga ko ari ibanga rikomeye hagati yabo.
Gusa avuga ko kimwe mu byo ahakuye, ari uko Perezida Kagame yamwemereye kuzamutumira i Kigali.
Uyu mwana w’umukobwa yakomeje kubizirikana, ndetse kuwa 8 Kanama 2016, abicishije ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa Twitter, yibutsa Perezida Kagame agira ati “Ndacyategereje ubutumire bwanjye mu Rwanda nk’uko mwabinsezeranyije Nyakubahwa.”
Perezida Kagame yahise asubiza amwizeza kumugezaho ubutumire mu gihe cya vuba, ati “Ndimo kubitunganya, ubutumire buzoherezwa vuba. Wagize neza gukomeza kubikurikirana.”
Kuwa 9 Nzeri 2016 ni bwo uwo mwana w’umukobwa, yakiriwe n’Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, gusa nta cyatangajwe mu byo baganiriye.
Wendy Waeni yatangiye imikino ngororamubiri afite imyaka ine gusa, ndetse yabashije kwiyereka imbere y’abakuru b’ibihugu banyuranye muri Afurika no ku Isi yose.
Wendi Waeni: I have performed all over the world but I’ve never gotten a penny from it and that is because of my previous manager (Joe Mwangi) #JKLive pic.twitter.com/6JvbslMqlg
— Citizen TV Kenya (@citizentvkenya) August 7, 2019
Wendy Waeni, intyoza mu myitozo ngororamubiri yakeneshejwe n’uwari umujyanama we
Source: Igihe.com