Site icon Rugali – Amakuru

Birababaje! Hahishuwe uko gukorana na Pasiteri Niyomwungere mu gutega umutego Rusesabagina byari nko kwizirikaho igisasu k’u Rwanda


Rusesabagina ubwo yajyaga i Dubai ku wa 27 Kanama 2020, yari aturutse i Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, asohokera mu muryango nimero gatatu w’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Dubai. Rwari urugendo rw’amasaha 14. Muri gahunda yagombaga gukomeza akaruhukira i Burundi aho yagombaga gukorana inama n’abayoboke be bo muri FLN.

Mu nkuru y’amagambo 7900 yatambutse muri New York Times, Umwanditsi Joshua Hammer wari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuye imuzi ibikorwa byaranze Rusesabagina guhera mu 1994 kugera no ku isegonda rya nyuma ubwo yafatwaga.

Ni inkuru igaragaramo ubuhamya bw’umugore wa Rusesabagina, Taciana Rusesabagina, ubw’abajyanama be mu Muryango yashinze, Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation, harimo ubw’Umushinjacyaha Mukuru, Aimable Havugiyaremye, avuga uko uyu mugabo yafashwe ndetse n’ubwa Pasiteri Constantin Niyomwungere ugaruka ku rugendo rwose rwagejeje ku itabwa muri yombi n’uko ateganya gutanga ubuhamya bushinja uyu mugabo.

Rusesabagina ageze i Dubai, ngo yandikiye umugore we amumenyesha ko ahageze, undi amubaza niba ameze neza na we asubiza ati “Meze neza”. Yahise ajya muri Ibis Styles hotel yagombaga kuruhukiramo mbere y’uko akomeza urugendo rwe.

Aho ku kibuga cy’indege ni ho inshuti ye Constantin Niyomwungere, umupasiteri ufite insengero mu Burundi, mu Rwanda no mu Bubiligi yari amutegerereje. Kugira ngo urwo rugendo rw’i Dubai rubeho bwari ku butumire bw’uyu mukozi w’Imana.

Kitty Kurth, Umuvugizi w’Umuryango washinzwe na Rusesabagina, yavuze ko yabajije Rusesabagina icyo gihe agiye i Burundi, akanamwibutsa ko ari igihugu kiri hafi y’u Rwanda ku buryo ashobora gufatwa ariko undi ntagire icyo amubwira.

Rusesabagina ngo ntabwo yari yigeze abwira umuryango we ko agiye mu Burundi, ahubwo yababwiye “agiye kureba abantu” i Dubai. Umugore wa Rusesabagina, Taciana, ati “Naramubajije nti ushobora kunyoherereza aho uherereye, inama zose uri bukore na nimero za telefoni? Numvaga ntashize amakenga iby’urwo rugendo”.

Nk’uko byakunze gutangazwa, Rusesabagina ageze i Dubai yagiye muri hotel, ariyuhagira, araryama aruhuka amasaha atatu hanyuma afata urundi rugendo we na Niyomwungere. Bageze ku Kibuga cy’Indege, Pasiteri yafashe Pasiporo ye ajya gutereshamo kashe ku binjira n’abasohoka, hanyuma berekeza mu ndege yari yakodeshejwe. Ubwo bari bagezemo, buri wese bamusangije ikirahure cya Champagne, nyuma y’amasaha atanu aramukangura aramubwira ati “Tugiye kugwa i Bujumbura”.

Ubwo ngo Rusesabagina yasohokaga mu ndege, yasanze abashinzwe umutekano batandatu bafite imbunda bamutegereje, bari abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, bamwambika amapingu hanyuma bamushyira mu modoka. Ni bwo Rusesabagina yamenye ko aguye mu mutego, amenya ko indege itaguye i Bujumbura nyuma yo kubona icyapa cyerekana ko ari ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali.

Rusesabagina yatawe muri yombi biturutse ku iperereza ryari rimaze igihe rimukorwaho rishingiye ku bikorwa by’Umutwe wa FLN yashinze wagabye ibitero ku Rwanda mu 2018 bigahitana inzirakarengane mu Majyepfo y’Igihugu.

Mu mpera za 2018, Rusesabagina yashyize kuri YouTube amashusho ari mu rurimi rw’Icyongereza ahamagarira abarwanyi be gushoza intambara ku Rwanda. Hari nyuma gato y’ibitero byagabwe i Nyabimata mu Majyepfo y’u Rwanda.

Icyo gihe Rusesabagina yagiranye ikiganiro na Radio Ijwi rya Amerika, abazwa niba nta mpungenge atewe n’uko ashobora kuba yatabwa muri yombi, yasubije ko we n’abantu be bitwararika, ati “Twanyuze mu nzira zikomeye, tuzabirenga”. Yavuze ko bari guharanira kubona uburenganzira bwabo nk’Abanyarwanda kavukire.

Joshua Hammer yasomeye aya magambo abajyanama ba Rusesabagina Kitty Kurth na Brian Endless, bombi babanza kugaragaza ko bafite impungenge ku mwimerere wayo, bahuriza ku kuvuga ko bitumvikana uburyo Rusesabagina yayavuga.

Kurth yavuze ko niba ari ukuri, byaba ari ikimenyetso simusiga cy’uko Rusesabagina yashatse gushoza ibitero ku Rwanda, gusa nyuma Kurth avuga ko ibitero bivugwa ko byagabwe mu Majyepfo bitabayeho ahubwo ari ikinyoma u Rwanda rwahimbye rushaka gushinja Rusesabagina mu gihe umugore we yavuze ko ayo magambo yafashwe uko atari.

Mu 2019 ni bwo u Rwanda rwashyize imbaraga mu gushaka guta muri yombi Rusesabagina. Hari nyuma y’ibitero bibiri bikomeye byagabwe mu Majyepfo y’u Rwanda ndetse Rusesabagina akajya ku karubanda akabyigamba.

Polisi y’u Bubiligi yahise ihamagaza Rusesabagina wari warimukiye mu Mujyi wa Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hanyuma imuhata ibibazo. Abanyarwanda babiri bakora mu nzego z’iperereza na bo bahise bajya mu Bubiligi muri icyo gikorwa. Rusesabagina yari kumwe n’umunyamategeko, yanga gusubiza ibibazo byinshi yabazwaga

Hashize iminsi mike, umugore we yavuze ko abapolisi bane basatse urugo rwe, bafata mudasobwa, telefoni ndetse n’inyandiko. Ati “Barebye munsi ya matola, n’ahantu hose. Bagiye mu gisenge ndetse no mu igaraje.”

Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Aimable Havugiyaremye, yavuze ko inzego zishinzwe iperereza zagenzuye ubutumwa bwa WhatsApp bwa Rusesabagina n’abandi bantu, bareba ibyo baganiriye ku bitero byo mu 2018. Uwo baganiraga kuri ibyo bitero ni Constantin Niyomwungere.

Mu ntangiriro za 2020, uyu mugabo yaje gutabwa muri yombi akurikiranyweho iterabwoba, yafashwe ubwo yari yasuye insengero ze ziri mu Rwanda.

Umushinjacyaha Mukuru yavuze ko icyo gihe Niyomwungere yagaragaje ukwicuza kuko inshuti ye yakoze ibyaha “ikica inzirakarengane ikanatwika n’inzu”.

Niyomwungere yashimangiye ko yaganiraga na Rusesabagina kuri ibyo bitero, akamubwira ko abarwanyi be aribo babigabye. Ati “Abo ni abantu banjye, bishe abo bantu bose mu Rwanda.”

Uyu mugabo yavuze ko ubwo yamenyaga ko Rusesabagina yagize uruhare muri ibyo bitero by’iterabwoba, yumvise yagira uruhare mu bikorwa byafasha kugira ngo atabwe muri yombi. Umushinjacyaha Mukuru yavuze ko Niyomwungere yahisemo kudafungwa, akemerera gufasha ngo atege umutego Rusesabagina.

Niyomwungere ni we watanze igitekerezo cy’uko ashobora guherekeza Rusesabagina mu nama n’abarwanyi ba FLN i Bujumbura mu Ntara ya Cibitoke hafi y’umupaka w’ibihugu byombi.

Havugiyaremye ati “Yaravuze ati, mu gihe mwakodesha indege bwite, namwumvisha ko yakodeshejwe na Guverinoma y’u Burundi.”

Niyomwungere ubwe yagize ati “Nkorana n’ubuyobozi bw’u Burundi. Nzi Guverinoma, mvugana na Perezida.”

Uko ni ko umugambi wacuzwe, RIB ikodesha indege kuri kompanyi isanzwe ikorana n’u Rwanda.

Ku wa 25 Kanama, umunsi umwe ngo Rusesabagina ahaguruke mu Mujyi wa San Antonio, Niyomwungere na we yafashe indege yerekeza i Dubai.

Itsinda ry’Umushinjacyaha Mukuru ryari kuri dosiye ryari rifite impungenge zikomeye kuri icyo gikorwa, ibintu byasaga nko guhebera urwaje, ati “Twaribazaga tuti byagenda gute uyu mugabo atubeshye hanyuma agashaka gucika?”

Ngo Niyomwungere yabwiye abagenzacyaha ati “Ndabizeza ko nzubaha isezerano ryanjye. Mfite insengero nshaka gukomeza kuyobora. Ntabwo nemeranya n’ibyo bakora. Munyizere.” Umushinjacyaha Mukuru ati “Twemeye kubyakira gutyo”.

Gahunda ya Rusesabagina na Niyomwungere nk’uko yari yateguwe muri Ibis Styles hotel ni ko yagenze, hanyuma bageze ku kibuga cy’indege ni bwo ibisa n’ibibazo byashatse kuvuka ubwo abapilote bavugaga ko indege yerekeje i Kigali ariko icyo gihe Rusesabagina na Niyomwungere bari bari kuganira ntiyabyumva.

Ubwo Rusesabagina yari amaze gutabwa muri yombi i Kigali, yaketse ko na mugenzi we nawe yatawe muri yombi, nyuma y’iminsi mike nibwo yamenye ko yagambaniwe.

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yatangaje ko yavuze ko ibyo Guverinoma y’u Rwanda yakoze byari bikurikije amategeko kuko rwumvaga ko mu gihe Rusesabagina yashukwa akagera i Kigali azi ko agiye ahandi hantu, byaba ari ibintu byiza.

Rusesabagina ari kuburana hamwe n’itsinda ry’abantu 20 bari muri FLN. Ubushinjacyaha buvuga ko buteganya kugaragaza abantu 80 bagizweho ingaruka n’ibikorwa bya Rusesabagina hamwe n’abandi batangabuhamya batatu bari abantu ba hafi ba Rusesabagina.

Niyomwungere umaze amezi acungirwa hafi n’inzego z’u Rwanda ni umwe mu bazashinja Rusesabagina, yagize ati “Nishimiye gutanga ubuhamya bushinja umuntu ukora ibikorwa by’iterabwoba, umuntu wishe abantu. Yarampemukiye ndashaka gufasha ubutabera.”

Pasiteri Niyomwungere azwi cyane mu Karere ka Muhanga, mu Murenge wa Nyamabuye ahazwi nko mu Ruvumera, kuko ahafite itorero yashinze rizwi nka Goshen Holy Church

Rusesabagina ubwe yigeze kuvuga ko uko yageze mu Rwanda ari igitangaza
Source: Igihe.com
Exit mobile version