Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG ashyira indabo ahashyinguye imibiri ku Gisozi (ifoto/Umuhoza G)
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) aravuga ko bamwe mu basheshe akanguhe bari mu magereza badakwiye kujya barekurwa kuko benshi bagifite ibitekerezo byangiza umuryango.
Dr Bizimana avuga ko rimwe yatumiwe muri gereza ya Muhanga kubera umusaza urimo wahoraga avuga ko ibyo avuga atabizi akajyayo agiye kuganira na we ariko ngo ibitekerezo yasanze afite byamweretse ko bamwe mu bakuze bashobora kuzanwa mu muryango bakangiza abakiri bato basanzemo.
Yagize ati “Nagiyeyo, barambwiye bati ‘hari umuntu w’umuparmehutu wa kera na n’ubu iyo akubonye uvuga akubita agatoki ku kandi, akavuga ngo ariko uriya ibyo avuga abivana he ko arandura akari imurori?’ Nagiyeyo nsanga ni umusaza utakibyuka araryamye ariko ingengabitekerezo irajojoba! Yarambwiye ati ‘rero wa mugabo we koko nabonye ucukumbura cyane, ati ariko naguhamagaye nshaka kukubwira ko twebwe ibyo twakoze tubyemera kuko umututsi yari yarataye agaciro tugomba kumwica, ati njyewe natangiye kubica muri 1959 ntawamfunze… ati ese mwagira ngo niba Habyarimana apfuye kandi ko ari mwe mwamwishe mwagira ngo njyewe nkore iki? Ati nagombaga kongera kwica abatutsi’”
“nabuze icyo mvuga, naraje mbiganiriza abayobozi, kiriya kintu dukora cyo gufungura abasaza ni kiza…ni byo abasaza muri gereza barahenda, ariko umuntu nk’uyu kumufungura agasubira mu buzukuru be mu baturanyi ni ukuroga umuryango…bene nk’uwo nitumureke apfire aho ari ayihamane imuhonyore areke kuza kutwangiriza abana”.
Dr Bizimana avuga ko abarokotse Jenoside badakwiye gukomeza kwinginga abayikoze kubereka aho bajugunye imibiri y’abo bishe kuko ibi ngo ari ukubatiza umurindi no kubereka ko bahora mu gahinda.
Ati “njye mbona kiriya kintu cyo gukomeza kwinginga abicanyi, ngo nimuturangire aho abantu bacu bari rwose tubashyingure hashize imyaka 22, ni ukubatera imbaraga zo gukomeza kubahisha, kuko bumva ko mwebwe mubabaye bakumva ko gukomeza kubinginga bibaha imbaraga zo gukomeza kubishimiraho, mubihorere! Ahubwo dukoreshe ubundi bukangurambaga mu bundi buryo, nko muri gahunda ya Ndi umunyarwanda, naho kubikora mu gihe cyo kwibuka nabonye nta musaruro bitanga”.
Aha yatanze urugero rw’aho bagiye muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda mu karere ka Rutsiro bakabikangurira abantu no mu magereza bityo nijoro umuntu utarigeze ashyira ahagaragara amazina ye akaza ku murenge waho bari agashyiramo agapapuro kanditseho ahari imibiri y’abantu bishwe muri Jenoside bajyayo bakaza gusangamo 57.s
Ibi byose ngo bigaragaza ko ingengabitekerezo ya Jenoside ihari ariko kandi ngo ntabwo byoroshye guhita irandurwa kuko yigishijwe kuva kera.
Dr Bizimana yagize ati“ingengabitekerezo ya Jenoside irahari, kandi ntiwafata ingengabitekerezo ya Jenoside yigishijwe Gitera ayitangiza muri 1957, abana babo bayikuriyemo barayinywa, barayonka barayiga…yapfa guhita se iranduka igashira gutya ako kanya? Birasaba imbaraga nyinshi dukomeze dufatanye”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Jean Damascene Bizimana akomeza avuga ko ingengabitekerezo ikomeza guhindura isura, ariko ko abakiyigaragaza bakwiriye kwitwa abagome, n’abatindi bafite ubwenge ariko bubi.
Perezida wa Ibuka Prof Dusingizemungu Jean Pierre avuga ko kuri ubu Ingengabitekerezo ya Jenoside isigaye yigaragaza no muri bamwe mu bayobozi mu bundi buryo kuko hari abafata abarokotse bakabatereka amayoga aho kubakorera ibibateza imbere.
Ati” Hari abayobozi bigize abana beza, aho gushyira imihanda, amashanyarazi, n’ibikorwa by’iterambere ahari imidugudu y’abarokotse Jenoside, bagahengera ku mugoroba bakabatereka amajerekani y’urwagwa, maze twa
Bongeye kwibutswa akamaro k’urumuri rw’icyizere ruzima nyuma y’iminsi 100 (ifoto/Umuhoza G)
Bongeye kwibutswa akamaro k’urumuri rw’icyizere ruzima nyuma y’iminsi 100 (ifoto/Umuhoza G)
dusaza twaheranywe n’agahinda tukavuga ngo dore abayobozi beza. Abahembera ingengabitekerezo ya Jenoside bari kubaka ubundi buryo.”
Mu Rwanda habarizwa inzibutso zigera kuri 233 mu gihugu hose, CNLG ikaba ivuga ko igikorwa cyo kubibuka ari ukubasubiza agaciro kabo bambuwe kandi ari inshingano zabo za buri munsi atari mu minsi 100 gusa.
izuba Rirashe