>Bihirabake Ephrem, umugabo utuye mu karere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba, ahangayikishijwe bikomeye n’uburwayi bwa Hepatite C yaburiye imiti kubera ikibazo cy’ubushobozi, akaba abona ubuzima bwe buri mu kaga gakomeye.
Bihirabake Ephrem, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko abanganga bakimara kumubwira ko arwaye Hepatite C, yagerageje kwivuza akabona icyiciro cya mbere cy’imiti ariko amafaranga akamushirana, ubu akaba ahangayikishijwe n’uko iki cyorezo gishobora kumuhitana.
Nk’uko abisobanura, imiti yari ikenewe ngo abashe kuvurwa itangwa mu byiciro bitatu, akaba yarabashije kwiyishyurira icyiciro cya mbere imiti ihagaze amafaranga y’u Rwanda 320.000, hakaba hasigaye ibindi byiciro bibiri bihagaze amafaranga y’u Rwanda 640.000.
Uyu mugabo avuga ko tariki 2 Kamena 2016 aribwo yari yahawe na muganga gahunda yo kujya gufata imiti yo mu cyiciro cya kabiri ariko akaba atarabashije kujyayo kuko yabuze amafaranga, imiti yaguze bwa mbere ikaba yarasigiye umuryango we ubukene bukabije kuko n’ubusanzwe atari yishoboye.
Avuga ko ibi byiciro bibiri by’imiti bisigaye aramutse atabibonye ngo abashe gukira burundu, imiti y’icyiciro cya mbere yafashe ntacyo yaba ikimaze kuko bitabuza iyi ndwara kumuhitana.
Asaba buri wese ufite umutima utabara ko yamufasha uko abishoboye ngo adahitanwa n’ubu burwayi, n’uwagira amafaranga 1000 akaba yaba ari inkunga ikomeye. Uwakenera kumufasha, ashobora kumubona kuri telefone nimero 0788553346