Site icon Rugali – Amakuru

Birababaje: Aho gufasha Kaminuza zo mu Rwanda, leta ya Kagame yahisemao gufasha Kaminuza yo muri Amerika Carnegie Mellon!

Kuki Carnegie Mellon yagenewe ingengo y’imari n’u Rwanda kandi atari kaminuza ya leta?
Mu ngengo y’imari ya 2016/2017, Leta y’u Rwanda yageneye Kaminuza y’Abanyamerika, Carnegie Mellon (CMU) miliyari zirindwi zo kubaka ishuri rigezweho.
Ni amafaranga isobanura ko azagira inyungu nini ku Rwanda kuko ibizakorwa bishobora gukoreshwa na benshi aho gukomeza gushora ay’umurengera mu kohereza abanyeshuri muri Amerika.
Mu bihe binyuranye u Rwanda rwohereza abanyeshuri kujya kwiga muri Kaminuza zikomeye ku Isi, byose bigahuzwa n’imirongo migari ya leta mu iterambere rirambye.
Kaminuza y’Abanyamerika Carnegie Mellon nayo iri mu zakira abanyeshuri bava mu gihugu, ahanini bajya guhugurwa mu bijyanye n’ikoranabuhanga.
Muri gahunda yayo ngari yo gufatanya n’ibihugu bya Afurika mu gutanga ubumenyi; bigoranye, Leta y’u Rwanda yasabye Carnegie Mellon University kuza gukorera gahunda zayo mu Rwanda, hagamijwe gushyigikira gahunda za leta n’akarere zigamije guteza imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.
Ubwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Gatete Claver, yagezaga Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2016/2017 ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, yavuze ko iyi kaminuza yagenewe miliyari 7 yo kubaka ishuri rigezweho.
Nyuma abanyamakuru babajije Minisitiri Gatete impamvu leta igenera iyi kaminuza ingengo y’imari kandi ari iny’amahanga.
Gatete yasubije ati “Kaminuza ya Carnegie Mellon ni kaminuza ikomeye ku Isi kandi siyo yizanye hano. Kubiyisaba nk’igihugu byaragoranye, kuko nubwo iri hano, si iy’u Rwanda gusa, ni iya Afurika yose kuko yigisha Abanyafurika bose muri rusange.”
Minisitiri Gatete yakomeje avuga ko kugira ngo u Rwanda ruze ku isonga mu bumenyi n’ikoranabuhanga bisaba kubaka umurongo mugari wa internet, kandi byamaze gukorwa, hakaba hari n’urubyiruko rwabihuguriwe ariko rukeneye ubufasha.
Ati “Ese dukeneye ko bahugurwa? Yego! Kandi bigakorwa na kaminuza ikomeye ku Isi nka Carnegie Mellon. Amafaranga twatangaga yaragabanutse cyane, kandi bazakomeza kugira uruhare rukomeye. Iyi niyo mpamvu turi gushyiramo amafaranga kugira ngo iyi kaminuza yubakwe kuko dukeneye ubumenyi, tuzungukiramo byinshi birimo no kwigisha ibindi bihugu aho kohereza abanyeshuri bake bigakomeza kuduhenda bikabije.”
Yanasobanuye ko hakorwa ibishoboka byose ngo ibikorwa remezo biteza imbere ikoranabuhanga biboneke, kandi bagakangurira abashoramari kuza mu Rwanda gushora imari muri iyi ngeri.
Ngo aya mafaranga agamije guteza imbere ibikorwa bituma u Rwanda rukomeza kuyobora mu ikoranabuhanga.
 

Mu ngengo y’imari ya 2016/2017, CMU yagenewe miliyari zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda

Ishami rya CMU ryatangiye nyuma y’inama ya Connect Africa yabereye mu Rwanda mu mwaka wa 2007, hagafatwa icyemezo ko hakwiye kwigishwa ibijyanye n’ikoranabuhanga. Byaje gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2012 itangizwa ku mugaragaro.
U Rwanda ku nkunga ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB), rwabaye urwa mbere mu Karere rwatangije ishami ry’iyi kaminuza. Yigiramo abanyeshuri bo mu bihugu bya Afurika y’ Iburasirazuba, aho biga amasomo y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu ikoranabuhanga.
Kuva yatangira, Abanyeshuri barenga 43 barangije amasomo yabo muri Carnegie Mellon University, ariko Leta y’u Rwanda ivuga ko mu gihe ishuri riteganywa ryakuzura, abayigamo bazarushaho kuba benshi.
Mu mwaka wa 2014-2015, urutonde rwerekana uko Kaminuza zihagaze ku Isi, rugaragaza ko CMU iza ku mwanya wa 24 muri rusange, mu gihe kandi iri ku mwanya wa 16 mu zigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga.

Carnegie Mellon University mu Rwanda ikorera ku Kacyiru mu nyubako izwi nka Telecom House

Source: Igihe.com

Exit mobile version